• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Icyo RGB ivuga ku nsengero n’imisigiti byafunzwe bitarafungurwa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 21, 2025
in Amakuru
657 6
0
Icyo RGB ivuga ku nsengero n’imisigiti byafunzwe bitarafungurwa
918
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko insengero n’imisigiti 9.171 zafunzwe kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko zitarafungurwa ariko yizeza ko zimwe zishobora gufungurwa vuba bijyanye n’uko zuzuza ibisabwa.

Yabigarutseho ku wa 19 Ugushyingo 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, ayigezaho raporo y’ibikorwa bya RGB ya 2024/2025 n’ibikorwa biteganyijwe umwaka utaha.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Uyu muyobozi yagaragaje ko muri uwo mwaka ushize, RGB yakoze ubugenzuzi bwihariye mu miryango ishingiye ku myemerere (insengero n’imisigiti) harebwa iyubahirizwa ry’amategeko n’ibijyanye n’imiyoborere.

Ni igenzura ryagaragaje ibibazo birimo inyigisho z’ubuyobe, ubushukanyi bugamije kwambura abantu ibyabo; kudakorera mu mucyo, uburiganya n’imicungire mibi y’umutungo; amakimbirane ashingiye ku buyobozi, inyubako zitubahirije ibiteganywa n’amategeko.

Iryo sesengura ryasize imiryango 21 yambuwe ubuzimagatozi bitewe n’impamvu zitandukanye mu gihe inyubako z’insengero n’imisigiti 13.770 byagenzuwe 9.171 muri zo zirafungwa kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

RGB yagiranye ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’amabwiriza no kunoza imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere. By’umwihariko, ibiganiro byibanze ku kurwanya ibibazo bigaragara mu miyoborere no mu nyubako zikoreshwa n’iyi miryango mu bikorwa byo gusenga.

Depite Ntezimana Jean Claude yagize ati “Amatorero agera ku 9000 twabonye ko yafungiwe mu bihe bishize. nifuje kumenya niba nyuma y’uko bagaragarijwe ibikenewe, ababa barafunguriwe kuko twabonye ko bafungiwe ariko sinibwira ko bose baba baratereye iyo, nibwira ko hari abujuje ibisabwa ku buryo baba baremerewe.”

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yagaragaje ko ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi bw’iyo miryango hashyizweho uburyo bwo kubaha ubufasha kugira ngo buzuze ibisabwa.

Yerekanye ko hari nkeya zamaze gufungurirwa nyuma yo kuzuza ibisabwa, bakaba bamaze kubona ubusabe bw’imiryango 84 by’abujuje ibisabwa basaba gufungurirwa ariko 15 yasabwe gusubira inyuma bakuzuza neza ibyo basabwa mu gihe 68 ibyangombwa byayo bikiri kwigwaho.

Ati “Duteganya kubaha igisubizo vuba.”

Previous Post

Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar inka z’Inyambo

Next Post

Kamonyi: Umusore w’imyaka 25 yasanzwe mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Kamonyi: Umusore yagiye gukiza abantu barwanaga bahita bamutera icyuma mu mutima arapfa

Kamonyi: Umusore w'imyaka 25 yasanzwe mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Please login to join discussion

Recommended

Colombia: Umusore w’imyaka 15 uheruka kurasa mu mutwe umukandinda wiyamamarizaga kuba Perezida yakatiwe gufungwa imyaka 7

Colombia: Umusore w’imyaka 15 uheruka kurasa mu mutwe umukandinda wiyamamarizaga kuba Perezida yakatiwe gufungwa imyaka 7

August 28, 2025
Kamonyi: Polisi yataye muri yombi abantu bakekwaho kwica umusore bamuteye icyuma mu mutima

Kamonyi: Polisi yataye muri yombi abantu bakekwaho kwica umusore bamuteye icyuma mu mutima

August 18, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In