Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Kisangani mu mpera z’icyumweru gishize, ukavuga ko wasenye ikigo cyakoreshwaga n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gutegura no kugaba ibitero bya drone.
Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, aho amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’intara ya Tshopo muri RDC yavugaga ko ingabo za Leta zashoboye guhanura drone umunani zari zigamije gukora ibitero by’ubwiyahuzi mbere y’uko zigera ku kibuga cy’indege.
Leta ya RDC yavuze ko icyo gitero nta muntu cyahitanye kandi ko nta n’ibikoresho cyangije, ariko ishinja u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 kuba ari bo babyihishe inyuma.
Ku ruhande rwa AFC/M23, itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka, ryemeje ko ari yo yagabye icyo gitero. Uyu mutwe wavuze ko wasenye ikigo cyifashishwaga mu kuyobora no gutegura ibitero bya drone byibasiraga abasivile n’ibirindiro byawo biri mu duce utangaza ko wigaruriye, harimo Masisi, Walikale, Rutshuru, Lubero, Kalehe, Mwenga na Minembwe.
AFC/M23 yasobanuye ko iki gikorwa cyakurikiye amatangazo yagiye isohora yamagana ibikorwa ivuga ko by’ubwicanyi bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ariko bukirengagiza ibyo busabwa.
Uyu mutwe wongeye gushimangira ko utazihanganira ibitero bigabwa ku baturage, uburira Leta ya RDC ko izakomeza gufata ingamba zo gusenya aho hose hazava ibikorwa byibasira abasivile nibikomeza.
AFC/M23 kandi yasabye ubutegetsi bwa Kinshasa guhitamo hagati yo gukomeza intambara cyangwa kwemera inzira y’amahoro, igaragaza ko guhitamo amahoro bisaba kubahiriza agahenge, naho guhitamo intambara bikazazana ingaruka zayo.
Uyu mutwe wasabye Leta ya RDC guhagarika gushinja abandi iki gitero, uvuga ko ari yo yagikoze ikifashishije ibikoresho byasizwe n’ingabo za RDC ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu ubwo zahungaga.














