• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Imbeba zazengereje abatuye i Burayi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 19, 2025
in Amakuru
441 23
0
Imbeba zazengereje abatuye i Burayi
642
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mijyi itandukanye mu Burayi nka Bruxelles, Berlin, Paris n’ahandi, imbeba ziri kwiyongera ku bwinshi kandi zimwe zifite igikuriro kidasanzwe ku buryo ziteje impungenge ku baturage.

Nubwo ari ikibazo gikomeje guhangayikisha ibyo bihugu, ku ruhande rw’abashakashatsi n’inzego z’ibidukikije, bavuga ko ikibazo atari imbeba ubwazo, ahubwo ari imico y’abantu ituma zibona umwanya n’ibiryo byo gutuma zororoka.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Mu ntara ya Brabant mu Buholandi, abaturage bakunze kubona imbeba mu busitani no mu bindi bice, Piet Maas ukunze kuba ari kuzihiga yavuze ko ibibazo biterwa n’inyamaswa z’ishyamba byoroshye ugereranyije n’ibishobora guterwa n’imbeba.

Mu Bwongereza, mu mujyi wa Eston, habonetse imbeba idasanzwe ifite uburebure bwa santimetero 56 aho ishobora kungana n’injangwe. Ni ibintu byateye ubwoba abatuye muri ako gace.

Mu Buholandi ho abaturage bavuga ko imbeba ziri kurushaho kuba ikibazo gikomeye aho mu 2024 gusa, Amsterdam yakiriye raporo zirenga 6.800 zirebana n’akaga gatezwa n’imbeba.

Mu Mujyi wa Berlin mu Budage habarurwa imbeba nibura miliyoni ebyiri, ubu abakerarugendo bashobora gucibwa amande ya €25.000 mu gihe baramuka bataye ibiryo mu mihanda kuko bifatwa nko guha ibiribwa imbeba.

I Paris na ho bibarwa ko hari imbeba zirenga miliyoni enye ziri mu murwa mukuru mu gihe mu Bubiligi ho bivugwa ko nibura Umujyi wa Bruxelles utuwemo n’imbeba miliyoni 2,5 bivuze ko nibura buri muturage atunze imbeba ebyiri.

Akenshi iyo imbeba imaze gutura ahantu, irororoka cyane.

Umuryango muto w’imbebe ushobora kubyara inshuro 15 mu mwaka, mu myaka mike ugahinduka umuryango munini w’imbeba uzwi nka “Rattopolis.”

Ibi bitera ibyago bikomeye ku buzima bw’abaturage.

Imbeba ziza ku isonga mu gukwirakwiza indwara zandura ku bantu zitandukanye zirimo nka hantavirus na leptospirose.

Inzego z’ubuzima n’ibidukikije zisaba abaturage kwirinda kugira aho bahurira n’imbeba, haba izigifite ubuzima cyangwa izapfuye, kuko n’inkari zazo zishobora kugira uburozi.

Bagaragaje ko mu gihe abantu baba bashaka gukemura ikibazo cy’imbeba nabo bakwiye guhindura imico yabo irimo gufata nabi ibintu, kunyanyagiza ibiribwa aho babonye, kudatunganya neza aho batuye n’ibindi bishobora guha urwaho imbeba.

Previous Post

Dore uburyo buri bukoreshwe mu kureba amanota y’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta P6&S3 2024-2025

Next Post

SDMS: Uko wareba amanota ya P6&S3 yasohowe na NESA / Check for National Examinations RESULTS (2024/2025)

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

Please login to join discussion

Recommended

IShowSpeed yaterewe amacupa muri Algeria

IShowSpeed yaterewe amacupa muri Algeria

January 18, 2026
Ikibuga cy’ndege cya Dubai cyatseho umuriro

Aho u Rwanda ruhagaze ku bitaro bya Iran igaba mu bindi bihugu

March 26, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In