• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Indege yari itwaye Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro n’umugore we yageze muri Amerika

OMEGA BOY by OMEGA BOY
January 4, 2026
in Amakuru
544 41
0
Indege yari itwaye Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro n’umugore we yageze muri Amerika
810
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Indege yari itwaye Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro n’umugore we Cilia Flores, yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere, cya Stewart kiri i New York.

Maduro yabonywe yambaye imyambaro ya ‘grey’ na furari arinzwe n’abasirikare benshi bambaye imyambaro yirabura.

You might also like

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Mu gitondo cyo ku wa 3 Mutarama 2025 ni bwo Amerika yagabye ibitero mu Murwa Mukuru wa Venezuela, Caracas, ndetse Perezida Nicolas Maduro n’umugore we barafatwa bajyanwa muri Amerika.

Maduro ashinjwa kwinjiza muri Amerika ikiyobyabwenge cya Cocaine, ndetse n’ibindi bifitanye isano na cyo.

We n’umugore we bahise bajyanwa i New York aho bagiye gukurikiranwa n’urukiko rwa Manhattan ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’iby’iterabwoba.

Maduro yafashwe n’abasirikare ba Amerika babarizwa mu mutwe udasanzwe woherezwa aho rukomeye, Delta Force. Abo muri uyu mutwe bamusanze mu cyumba bararamo, mu gitero cyifashishijwe indege 150.

Ifatwa rya Maduro ryavuzweho n’abantu batandukanye. Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko bazakomeza kuganira na Amerika ku bijyanye n’ahazaza ha Venezuela mu miyoborere yimakaza demokarasi.

Ati “Twafataga Maduro nka perezida utememewe. Ntitubabajwe n’uko ubutegetsi bwe burangiye.”

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavuze ko Maduro yatesheje agaciro abaturage be, ndetse ko bifuza ko hajyaho ubuyobozi bwimakaza demokarasi, buyobowe na Edmundo González Urrutia wigeze kuba umukandida mu matora yo mu 2024.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko bari gukurikiranira hafi ibiri kuba ariko ko icyemezo gifatwa gikwiriye kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Perezida wa Brésil Lula da Silva, we yavuze ko Amerika yakoze amarorerwa ndetse ko yarengereye, ibintu bidakwiye kwihanganirwa.

Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel yavuze ko ibyakozwe na Amerika bigize icyaha. Mugenzi we wa Mexique, Claudia Sheinbaum, na we yamaganye iki gitero, mu gihe Perezida wa Mexique, Javier Milei, we yavuze ko bakiriye neza iki kigorwa.

Ati “Ubwingenge buratsinze. Harakabaho ubwingenge.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yavuze ko bashenguwe cyane n’ibyo Amerika yakoze ndetse bamaganye ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera mu kwibasira ubusugire bw’ikindi gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu we yagize ati “Komereza aho Perezida Trump. Ubuyobozi bwawe bushikamye buhora bushishikajwe n’ubwigenge n’ubutebera. Nkuriye ingofero icyemezo cyawe n’abasirikare bawe b’abanyamurava.”

Meya w’Umujyi wa New York Maduro azaburanishirizwamo, Zohran Mamdani, yamaganye ibyakozwe na Amerika avuga ko ari ukutubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Yavuze ko mbere y’uko iki gitero kigabwa, yahamagaye Trump ashaka kumugarariza ko atemeranya n’ibyo gufata Maduro n’umugore we.

Ati “Nahamagaye Perezida ndamuganiriza kugira ngo mubwire ko ntashyigikiye iki gikorwa. Nasobanuye ko ntabishyigikiye kuko bigamije guhindura ubutegetsi kandi binyuranyije n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amategeko mpuzamahanga.”

Previous Post

Musanze: Umukecuru w’imyaka 74 yasanzwe mu mugezi yapfuye, bikekwa ko yari yanyoye agacupa akanyerera akagwamo

Next Post

Gatsibo: Umugabo yamize inyama iramuniga arapfa

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Gatsibo: Umugabo yamize inyama iramuniga arapfa

Gatsibo: Umugabo yamize inyama iramuniga arapfa

Please login to join discussion

Recommended

Chuck Norris wamamaye muri filime yitabye Imana

Chuck Norris wamamaye muri filime yitabye Imana

March 20, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In