Umukecuru w’imyaka 74 wo mu Karere ka Musanze yasanzwe mu mugezi wa Rwebeya yapfuye, hakekwa ubusinzi.
Amakuru y’urupfu rwa Nyirakabirigi Floride yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 02 Mutarama 2025, ubwo umurambo we wasangwaga mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri, Akagari ka Rwebeya ho mu Murenge wa Cyuve, mu mugezi wa Rwebeya.
Akimara kubonwa imyirondoro ye ntiyahise imenyekana, ariko amakuru avuga uko yari asanzwe atuye mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Buruba ho mu Mudugudu wa Bazizana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Cyuve, Zimuzizi Jean Pierre yavuze ko na bo bari gukeka inzoga.
Ati “Ni byo koko umukecuru Nyirakabirigi Floride w’imyaka 74 yasanzwe mu mugezi yapfuye, ndetse hakekwa ko ari inzoga yari yanyoye akanyerera akagwa muri ruhurura.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwibuka ko itangira ry’amashuri rigeze abasaba kwirinda gusesagura amafaranga bayajyana mu nzoga no mu bindi bidafite umumaro, ko bigira ingaruka nyinshi ku muryango.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro Shyira kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Isoko: Igihe














