• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Inote zishaje za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw zahagaritswe: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 29, 2025
in Amakuru
792 51
0
Inote zishaje za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw zahagaritswe: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri
1.2k
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, yemeje Iteka rya Perezida rikuraho inoti zishaje za 500 Frw, inoti za 1000 Frw, inoti za 2000 Frw n’inoti za 5000 Frw, ndetse yemeza umushinga w’itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda, inashyira mu myanya abayobozi batandukanye muri Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye.

Ni inama yateranye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2025 iyobowe na Perezida Kagame, iteranira muri Village Urugwiro.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Inoti zahagaritswe ni iza 500 Frw zakozwe mu 2004 na 2013, iza 1000 Frw zakozwe mu 2004 na 2015, iza 2000 Frw zakozwe mu 2007 n’iza 5000 Frw zakozwe mu 2004 na 2009. Igihe ntarengwa cy’inoti zishaje kuba zitagikoreshwa ni amezi 12: Nyuma y’iki gihe, inoti zakuweho ntizizongera kugira agaciro mu Rwanda.

Mu bayobozi bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri harimo Nirere Madeleine wongerwe manda nk’Umuvunyi Mukuru, Amb. Fidelis Mironko wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, na Jean Marie Vianney Ndayizigiye wagizwe Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima.

Amb. Mironko ni inararibonye muri dipolomasi n’imibanire mpuzamahanga, bishimangirwa n’imirimo itandukanye yagiye akora, aho yahagarariye igihugu ku rwego mpuzamahanga mu myanya inyuranye mu Burasirazuba bwo hagati, i Burayi no muri Amerika.

Kuva mu 2020 kugeza mu 2023 yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya, anaruhagarariye mu bindi bihugu birimo Kazakhstan, Azerbaijan, Lebanon na Jordan. Mu 2015 – 2020 yabaye First Counsellor wa Ambasade y’u Rwanda i Londres mu Bwongereza. Ni mu gihe mu 2010-2015 yari Second Counsellor, wa Ambasade y’u Rwanda i Washington DC.

Amb. Mironko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Political Science n’Ububanyi Mpuzamahanga yakuye muri Western Illinois University muri Amerika, afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bubanyi Mpuzamahanga yakuye St. Cloud State University muri Amerika no muri Kaminuza ya Massachusetts i Boston.

Jean Marie Vianney Ndayizigiye wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE, ni umugenzuzi bwite w’imari ufite uburambe n’ubunararibonye mu bugenzuzi bw’imari, igenamigambi, imiyoborere, igenza ry’uburiganya n’igenzura ry’ikoreshwa ry’umutungo wa leta mu bigo bya leta, kaminuza, amabanki ndetse no mu rwego rw’ingufu.

Yagaragaje ubushobozi mu kunoza no gukomeza imikorere y’igenzura ry’imbere mu bigo, guteza imbere umuco wo kubahiriza amategeko n’amabwiriza, ndetse no gufasha ibigo kugera ku igenzura ryuzuye rya nta makemwa.

Inshingano zikomeye yagize zirimo kuba Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi Bwite mu Kigo gishinzwe Ingufu, REG, ari ho yakoraga kuri ubu, yabaye Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi Bwite muri Unguka Bank Plc, yanabaye Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda na bwo ashinzwe Ubugenzuzi Bwite.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ibaruramari yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ibyo na yo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu bandi bashyizwe mu myanya harimo abashyizwe mu Nama Nkuru y’Ubuyobozi ya Kaminuza y’u Rwanda, iyobowe na Dr. Pradeep Khosla nka Perezida na Bwana Ivan Murenzi nka Visi Perezida. Ni mu gihe Inama y’Ubuyobozi mu rwego rushinzwe Isoko ry’lmari nimigabane, yashyizweho iyobowe na Bwana Marc Holtzman nka Perezida, Madamu Hortense Mudenge nka Visi Perezida.

Inama y’Abaminisitiri kandi yagejejweho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, buzafasha abagenzi gukora ingendo zihuse, zizewe kandi zirengera ibidukikije. Ubu buryo buzagezwa no mu yindi mijyi.

Previous Post

Perezida Trump yise “ikigoryi” umunyamakuru warumubajije ikibazo

Next Post

Kecapu na Bamenya begukanye imodoka muri Mashariki iri kuba ku nshuro ya 11

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Kecapu na Bamenya begukanye imodoka muri Mashariki iri kuba ku nshuro ya 11

Kecapu na Bamenya begukanye imodoka muri Mashariki iri kuba ku nshuro ya 11

Please login to join discussion

Recommended

Rutsiro: Umupolisi yarashe umuturage n’umu-DASSO na we arirasa ahita apfa

Rutsiro: Umupolisi yarashe umuturage n’umu-DASSO na we arirasa ahita apfa

December 10, 2025
Umunyamakuru DC Clement ukorera Isibo Radio yatawe muri yombi

RIB yemeje ko yataye muri yombi umunyamakuru DC Clement akekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko

April 1, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In