Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ashobora kongera gutera Iran mu gihe ibiganiro by’amahoro bitazagira icyo bigeraho.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, avuga ko atifuza kongera igihe cy’agahenge (ceasefire) kari kari hagati ya Amerika na Iran, kuko igihe ari gito cyane.
Yagize ati: “Ndatekereza ko tuzagera aho tukongera gutera, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kubikemura.”
Itsinda rya Amerika riyobowe na Visi Perezida JD Vance riteganyijwe kujya mu gihugu cya Pakistan mu biganiro bishya bizahuza Amerika na Iran.
Ibi biganiro bikurikira ibyabanje byabereye muri icyo gihugu ariko ntibyagize icyo bitanga.
Ku ruhande rwa Iran, itsinda riyobowe na Mohammad Bagher Ghalibaf na ryo riteganyijwe kuhagera.
Impamvu y’amakimbirane
Amerika irasaba Iran guhagarika gahunda yayo yo gukora uranium no kureka kugenzura inzira y’amazi ya Strait of Hormuz ikoreshwa mu gutwara peteroli.
Ariko Iran yo irabyanga, nubwo yari imaze igihe iterwa ibisasu mbere y’uko habaho agahenge.
Iran yafunze inzira ya Hormuz, mu gihe Amerika nayo yashyizeho ibihano byo gufunga ibyambu bya Iran (blockade).
Impande zombi zirashinjanya kutubahiriza agahenge.
Trump yavuze ko ingabo za Amerika zizakomeza gufunga inzira z’amazi kugeza Iran yongeye kuyifungura nta mananiza.
Iran yavuze ko itazemera ibiganiro iri gutotezwa cyangwa iterwa ubwoba.
Mohammad Bagher Ghalibaf yavuze ko Amerika iri kugerageza kubahatira kwemera ibyo idashaka, kandi Iran na yo yiteguye gukomeza urugamba nibiba ngombwa.
Hari impungenge ko intambara ishobora kongera kubura hagati ya Amerika na Iran, niba ibiganiro bizabera muri Pakistan bitatanze igisubizo kitarambye.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



