Iyi nkuru yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2026. Aho abaturage amagana bahuruye bajya kureba igiti giherereye mu Karere ka Musanze Umurenge wa Gataraga.
Abaturage babonye iki Giti bavugaga ko cyiyashije hakazamo ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Yesu.
Mu itangazo ryahyizwe hanze na Padiri mukuru wa Paroisse ya Busogo yibukije abakristu bose ibi bikurikira:
1. Ukwemera kwacu gushyigikiwe n’inkingi 3: Ibyanditswe Bitagatifu, Inyigisho z’Ubuyobozi bwa Kiliziya n’Uruhererekane rwa Kiliziya.
2. Gukurikiza umurongo wa Kiliziya
3. Amabonekerwa yemerwa na kiliziya amaze gusuzumanwa ubushishozi hamaze kurebwa ubutumwa bw’ayo mabonekerwa, ababonekerwa niba bafite ubuzima buzira umuze cyane ubwo mu mutwe hamwe no kureba niba ubutumwa bwayatangiwemo bwaragize uruhare mu myitwarire myiza y’abakrisru.
4. Tugomba gusengera kandi ahantu hemewe kandi hafite umutekano uhagije.
Bityo rero padiri mukuru arasaba abakristu bose kurangwa n’ubushishozi mu kwemera kwacu, twirinda ibihuha, gutanga ubutumwa butera abantu urujijo n’ubwoba.
Arasaba kandi kwirinda gusengera ahantu hashobora gushyira abantu mu kaga kandi tugakomeza imirimo yacu mu ituze.
Ibindi tubiharire Kiliziya nk’Umubyeyi utureberera kandi udufasha “gushungura no kumenya ibiri muri ayo mabonekerwa bigamije umuhamagaro nyakuri Kristu agenera Kiliziya, cyangwa uw’abatagatifujwe be» (Gatigisimu ya Kiliziya, n. 67).
Arangije abaragiza Imana akomeza kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2026.















