Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi zataye muri yombi umwarimu nyuma yo gufungura inzu ye bagasangamo umunyeshuri ufite imyaka 15, waburiwe irengero kuva ku mu mpera z’iki cyumweru (weekend yose).
Amakuru dukesha mugenzi wacu Sam Kabera ukunda gutangaza inkuru z’uburezi ku rubuga rwe rwa X, ni uko uyu mwarimu yigisha ku ishuri ribanza G.S Bihinga, mu murenge wa Kabarore ho mu Karere ka Gatsibo akaba yigisha mu mashuri abanza ariko uriya mwana we yiga mu mashuri yisumbuye kuri icyo kigo.
Umwana w’imyaka 15 ngo iwabo batangiye kuvuga ko bamubuze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, bamubuze ni ko kubaza ku ishuri kuri uyu wa Mbere tariki 09 Werurwe, 2026.
Ubwo umwarimu yarimo yigisha, ababonye uriya munyeshuri ajya ku icumbi rye, baketse ko ariho yaba ari, niko kumwaka urufunguzo, ubuyobozi bugiyemo busanga uwo munyeshuri araryamye.
Bahise bahamagara inzego zishinzwe ubugenzacyaha, zita muri yombi uyu mwarimu, afungiye kuri Station ya Kabarore.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



