• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nzeri 2025

OMEGA BOY by OMEGA BOY
September 16, 2025
in Amakuru
602 18
0
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nzeri 2025
859
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nzeri 2025 iyobowe na Perezida Kagame yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.

Mu byaganiriwe muri iyi nama y’Abaminisitiri harimo kuba abagerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda ubu bageze kuri 85% mu gihe bari 2% mu 2000.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Ku wa Mbere, tariki ya 15 Nzeri 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2024/2025 n’itangira ry’umwaka w’amashuri 2025/2026.

Hagaragaye umusaruro mwiza mu byiciro byose by’amashuri abanza n’ayisumbuye, bitewe ahanini na gahunda nzamurabushobozi n’uruhare rukomeye rw’abanyeshuri n’ibigo by’amashuri. Umwaka w’amashuri 2025/2026 watangiye neza ku itariki ya 8 Nzeri 2025.

Ababyeyi barakangurirwa gukomeza ubufatanye n’ibigo by’amashuri kugira ngo umusaruro uva mu myigire urusheho kwiyongera.

. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y’lgihembwe cy’ihinga 2026A, isanga igeze ku ntambwe ishimishije. Abahinzi barakangurirwa kurangiza gutegura ubutaka, gutera imbuto ku gihe no gukoresha neza inyongeramusaruro (imbuto z’indobanure n’ifumbire) kugira ngo barusheho kubona umusaruro ushimishije.

. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, kongera umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi kandi umuriro ukaba ufite ingufu zihagije kandi ntubure. Ingo zigerwaho n’amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu mwaka wa 2000.

Kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwaremezo by’iterambere izagerweho kandi ibikorwaremezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye, Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.

. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe imyiteguro y’lrushanwa ryo gusiganwa ku magare ku rwego rw’isi. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizaba ribereye ku mugabane wa Afurika, rikazabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Imyiteguro yose irimo kugenda neza. Abaturage barakangurirwa kwitabira iki gikorwa cy’imbonekarimwe, baryoherwa n’icyumweru cy’isiganwa ry’amagare.

. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe gahunda yo kongera ingano n’ubuso buteyeho amashyamba hamwe n’ibindi bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Gihugu cyose, harimo n’imijyi. Ibi bikorwa bizagirwamo uruhare n’imiryango hamwe n’abafatanyabikorwa, kandi bizafasha u Rwanda, uruhare n’imiryango hamwe n’abafatanyabikorwa, kandi bizafasha u Rwanda guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije, guhindura imibereho n’uburyo bwo kubaho, no kurema amahirwe y’iterambere rirambye.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano y’Ubufatanye hagati y’Umuryango wo kurengera ibidukikije witwa African Parks Networks na Guverinoma y’u Rwanda.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’Ubwenegihugu Nyarwanda.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
– Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza y’imyitwarire rikanagenga Komite z’imyitwarire mu Ngabo z’u Rwanda.

– Iteka rya Minisitiri ryemeza ko abantu bimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange kugira ngo hubakwe urugomero rw’amazi n’umuyoboro wo kuyakwirakwiza uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Karere ka Nyagatare.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu mu Rwanda bakurikira:

Bwana Victorino-Nká Obiang Maye, Ambasaderi wa Repubulika ya Equatorial Guinea mu Rwanda, afite icyicaro i Brazzaville.

Bwana Husain Saif Aziz Al – Harthi, Uhagarariye inyungu (Honorary Consul) z’Ubwami bwa Oman mu Rwanda.

Previous Post

Karongi: Umusaza w’imyaka 62 yiyahuye

Next Post

Burera: Umwarimu yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’umwenda yari yatse muri banki

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Burera: Umwarimu yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’umwenda yari yatse muri banki

Burera: Umwarimu yiyahuye bikekwa ko yabitewe n'umwenda yari yatse muri banki

Please login to join discussion

Recommended

Rutsiro: Umugabo bikekwa ko yibye ibendera ry’Igihugu akihamagarira avuga ko aribonye munsi y’urugo rwe yatawe muri yombi

Rutsiro: Umwana na Nyina basanzwe munsi y’igitanda bapfuye

January 21, 2026
Ngororero: Umukoresha arakekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi we amuziza ko yatinze guteka

Ngororero: Umukoresha arakekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi we amuziza ko yatinze guteka

May 15, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In