Juno Kizigenza na Ariel Wayz batunguranye basomanira ku rubyiniro bituma abantu benshi bacika ururondogoro.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ubwo aba bombi bari bitabiriye igitaramo cya Davido cyoswe 5Five Tour cyabereye muri BK Arena nk’abagomba gususurutsa abacyitabiriye.
Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi bishimiwe cyane muri BK Arena. Yagiye ku rubyiniro akurikiye Ariel Wayz bakanyujijeho mu rukundo.
Yaririmbiye abakunzi be indirimbo zirimo ‘Igitangaza’, ‘Yaraje’ n’izindi.
Ageze ku ndirimbo ‘Away’, Juno Kizigenda yahamagaye ku rubyiniro Ariel Wayz bayikoranye. Abafana batunguwe n’uburyo aba bombi bahoberanye.
Ubwo Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari barangije kuririmba indirimbo ‘Away’ bakoranye, basomanye, abafana induru bayiha umunwa.
iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi nyarwanda nka Kitoko, Riderman, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Kid from Kigali, DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Alisha n’abandi banyuranye.
Ni ku nshuro ya kane Davido ataramiye mu Rwanda aho ubwa mbere yahataramiye mu 2014 mu gitaramo cyari icyo ‘Kwibohora ku nshuro ya 20’.
Bwa kabiri yahagarutse mu 2018 ubwo yari ari mu rugendo rw’ibitaramo yari yise ‘30 Billion Africa Tour 2018’.
Icyo gihe yafatanyije n’abahanzi barimo Buravan, Charly na Nina ndetse na Riderman.
Davido aheruka gukorera igitaramo i Kigali mu 2023 mu Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryabereye muri BK Arena guhera tariki 13 – 19 Kanama 2023.


















