• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Kabuga Félicien ashobora gushyingurwa mu Bubiligi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 1, 2026
in Amakuru
463 35
0
Kabuga Félicien ashobora gushyingurwa mu Bubiligi
690
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agiye gushyingurwa mu Bubiligi nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bibiri apfiriye mu bitaro bya kasho y’Umuryango w’Abibumbye i La Haye mu Buholandi.

Kabuga yapfuye tariki ya 16 Gicurasi 2026. Hari hashize hafi imyaka itatu Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ruhagaritse urubanza rwe, rusobanura ko atagifite ubushobozi bwo kuburana.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Amakuru yizewe avuga ko Kabuga ashobora gushyingurwa mu gace ka Waterloo kari mu majyepfo y’Umujyi wa Bruxelles ku wa 2 Kamena, ubu abo mu muryango we n’inshuti zabo bakaba bageze kure imyiteguro yo kumushyingura.

Muri Waterloo, aho Kabuga azashyingurwa, ni ho hari hatuye uwahoze ari umugore we, Mukazitoni Josephine, wapfuye muri Gashyantare 2017. Uyu mugore yapfiriye muri aka gace nyuma y’igihe ari muri ‘coma’.

Ahandi hantu hari mu havugwa ko Kabuga ashobora gushyingurwa ni muri Mons, umurwa mukuru w’Intara ya Hainaut iri mu burengerazuba bw’u Bubiligi, mu gice cya Wallonie. Aho ni ho umuhungu we, Donatien Nshimyumuremyi Kabuga, atuye.

Mu bateganya kwitabira igikorwa cyo gushyingura Kabuga higanjemo abarwanya Leta y’u Rwanda, barimo abari bakomeye n’ibyegera by’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal.

Kuva muri Nzeri 2023, ubwo IRMCT yahagarikaga urubanza rwa Kabuga, kubona ikindi gihugu kimwakira byabaye ihurizo, icyakoze u Rwanda rwo rwari rwaremeye kumwakira nk’umwenegihugu ariko arabyanga.

Kabuga yifuzaga gutura muri kimwe mu bihugu bibiri by’i Burayi birimo u Bufaransa ariko byaramwanze. U Buholandi na bwo bwagaragaje ko budashaka ko afungurwa ngo abugumemo.

Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwagaragazaga ko Kabuga nta mahirwe afite yo kwakirwa n’ibihugu yifuza kubamo kubera ko ibyaha bya Jenoside yakurikiranyweho bimukura ku rutonde w’abagomba kurindwa hashingiwe ku mahame yo kurengera impunzi n’amategeko y’i Burayi.

Ubu Bushinjacyaha kandi bwagaragaje ko kuba Kabuga yari amaze imyaka myinshi yihishe ubutabera, aba mu bihugu birimo “kimwe mu byo yifuza gufungurirwamo”, aho umuryango we wamufashije kukigumamo binyuze mu guhindura imyirondoro, na byo bimwambura amahirwe yo kwakirwa i Burayi.

Igisubizo bwatangaga ni kimwe; ko Kabuga yakoherezwa mu Rwanda, aho kugira ngo akomeze abe umutwaro kuri IRMCT, kuko igihugu cyagaragaje ko cyiteguye kubahiriza uburenganzira bwe.

Nyuma y’urupfu rwa Kabuga, u Bubiligi bwemeye kwakira umurambo we, cyane ko bamwe mu muryango we ari ho bamaze igihe kirekire batuye.

Previous Post

Nyanza: Gitifu w’Akagali yirukanywe mu kazi

Next Post

Umwe yafashwe ari gusiga amazirantoki ku nzu y’abandi: Abagore babiri bakekwaho kuroga bagenzi babo batawe muri yombi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Nyagatare: Umusore yatorokanye nyirabuja ajya kumugira umugore, umugabo asigara yimyiza imoso

Umwe yafashwe ari gusiga amazirantoki ku nzu y'abandi: Abagore babiri bakekwaho kuroga bagenzi babo batawe muri yombi

Please login to join discussion

Recommended

Nyanza: Afunzwe akekwaho gutema umogore warugiye kumubikuriza no kumusambanya ku gahato

Nyanza: Afunzwe akekwaho gutema umogore warugiye kumubikuriza no kumusambanya ku gahato

September 12, 2025
Itangazo rireba Abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta umwaka wa 2025-2026 ku gihe amanota yabo azasohokera

Itangazo rireba Abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta umwaka wa 2025-2026 ku gihe amanota yabo azasohokera

August 17, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In