Imodoka ya Coaster ya kompanyi ya RFTC yavaga kigali yerekeza Ngororero yagonze umunyamaguru waruri kwambuka umuhanda ahita apfa.
Iyi mpanuka yiyi modoka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025 ubwo yageraga ku Kamonyi ahazwi nka Bishenyi.
Umunyamaguru yambukiraga ahagenewe kwambukirwa ‘Zebra Crossing’ niko kugongwa n’iyo modoka ifite iborango RAC 174 Q yavaga kigali yerekaze Ngororero ahita yitaba Imana.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko Umushoferi warutwaye iyi modoka yabonye amaze gukora impanuka ahita akuramo ake karenge ariruka.
Ati” Ukuntu impanuka yagenze umugenzi yambukaga, iriya Coaster iraza iramukubita imaze kumukubita iramukurubana imugeza hariya uriya muntu aryamye, shoferi ahita avamo ariruka.”
Undi ati ” Umushoferi yahise avamo ariruka… Akimugonga ntago yigeze asamba yahise apfa ako kanya.”
Umunyonzi warukurikiranye niyo modoka we avuga ko uwo mushoferi yacikishijwe n’imodoka bakunze kwita tegerane Kuko yamwirukankanye agahita ayinjiramo ikagenda.
Ati ” Nge narintwaye umugenzi mumanukanye mbona umutipe baramugonze aramukurubana amusanga hirya, Shoferi ahita yiruka mwirukankanye ahita yinjira muri tax aragennda.”
Ubwo iyi nkuru yakorwaga Imyirondoro ya Nyakwigendera yari itaramenyekana, inzego zirimo Polisi zahise zihutira kugera ahabereye iyi mpanuka kugirango n’umurambo wa Nyakwigendera ujyanwe ku bitaro.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



