Operasiyo ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira 27 Nzeri 2025 mu Murenge wa Kayenzi, Akagari ka Bugarama ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage hafashe itsinda ry’abantu 12 bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage.
Bamwe mu batawe muri yombi bari mu biyise“WAZARENDO”.
Aba bakoraga ibikorwa birimo; Ubujura, kwangiza ibikorwa remezo biba intsinga z’amashanyarazi n’ibindi.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage babonye ibikorwa bya Polisi byo gufata abakekwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bavuze ko ari Operasiyo yabaye mu masaha y’ijoro aho babonye Abapolisi, Inzego z’Ibanze, DASSO na Reserve Force (Inkeragutabara) mu bice bitandukanye by’imirenge ya Kayenzi na Karama.
Bavuga ko mu bafashwe harimo abo nabo ubwabo nk’abaturage basanzwe bazi mu bikorwa bibi birimo; Gutegera abantu mu nzira bakabambura ndetse abandi bakabagirira nabi, harimo abateraga mu ngo z’abaturage, aho ngo bamwe babarizwa mu itsinda ry’abiyise“ WAZARENDO”.
Mu bafashwe kandi abaturage babwiye intyoza.com ko harimo abo bakeka mu guhohotera no gutema abaturage ahitwa ku Gatare.
Muri iri tsinda ry’aba bakekwaho ubugizi bwa nabi, hafatiwemo Umugore abaturage bavuga ko ari indaya y’aba bose( Indaya ya WAZARENDO), aho ari nawe ngo ubacumbikira akanabika bimwe mu byo baba bibye.
Uyu Yasanganywe terefone nyinshi ubwo basakaga iwe. Hanafashwe umugabo ukekwaho ubujura bw’intsinga z’amashanyarazi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yemeje ko Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze Operasiyo(Umukwabo) yafatiwemo abantu 12 bakekwaho ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi bihungabanya Umutekano n’Ituze ry’Abaturage.
Avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bakomeje kwimakaza muri bo umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.
Ahamya ko abaturage barangwa n’imyumvire n’imigirire nk’iyo ari Abafatanyabikorwa by’Indashyikirwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha n’ababikora.
Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Kayenzi mu urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwamaze gutangira iperereza ku byaha abafashwe bakekwaho.
Isoko: Intyoza com










![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



