Umazekabiri Faustin w’imyaka 44 y’amavuko, wari utuye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umugore we witwa Umubyeyi M Chantal w’imyaka 37 y’amavuko agahita atoroka.
Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 01 Mata 2026, mu Mudugudu wa Sangano, mu Kagari Mbabe, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko uyu mugabo yari umwinjira kwa Chantal nyuma yo gushaka abagore babiri bose bananiranwa.
Ati:’Umugore yari yarinjiye ari na we babanaga yari uwa gatatu nyuma yo gushaka uwa mbere muri 2009 bakaza gutandukana nka nyma y’imyaka iri hagati y’itandatu n’irindwi bamaze kubyarana abana batatu. Bamaze gutandukana ashaka undi wa kabiri na we babyarana abana babiri. Nyuma nibwo na we batanduknye ahita aza kubana n’uyu Umubyeyi Chantal nk’umwinjira. Ubu bari bafitanye umwana umwe.”
Yakomeje avuga ko intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera yatewe n’amakimbirane yagiranye n’umugabo we ndetse aranatabaza ariko abatabaye bahageze basanga nta muntu uvuga bakeka ko byarangiye ariko uwahageze bwa kabiri we yanze kuhava atamenye niba barimo (mu nzu) cyangwa bagiye nyuma rero nibwo basanze Chantal yapfuye babimenyesha inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya makuru avuga ko umugabo wishe nyakwigendera akiri gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Yagize ati:’Yamwishe amuteye icyuma nk’uko amakuru abigaragaza, akaba yamwiciye mu cyumba bararagamo.
Yakomeje avuga ko hafashwe ibimenyetso byose byifashishwa mu Butabera byafashwe, mu gihe iperereza rigikomeje.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



