Mu mudugudu w’isangano Akagali ka Rukoma mu murenge wa sake mu karere ka ngoma mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 muri uwo mudugudu hagaragaye umurambo w’umugabo wari mu kigero cy’imyaka 35 wapfuye yishwe n’inkoni yakubiswe nyuma yo gufatanwa ingurube yari yibye.
Abaturanyi be bavuga ko yishwe n’abamukubise bamuziza kwiba ingurube.
Umugore wa nyakwigendera nawe yahamije ibyur’urupfu rw’umugabo we ndetse avuga ko ibyabaye byose yabyirebereraga n’amaso ye.
Bivugwa ko uyu mugabo yari yibye ingurube abaturage bahamya ko ibyo byabaye intandaro yo gushyira iherezo ku buzima bwe kuko ngo yari yarabazengereje.
Umukozi w’umurenge wa Sake Bwana Napoleo Ndayiragije akaba ashinzwe Imari n’ubutegetsi muri uyu murenge akaba ari nawe wasigaye mu nshingano kuko umuyobozi ari mu kiruhuko yahamije iby’uru rupfu rw’uyu mugabo.
Uyu mugabo bivugwa n’abaturage ko yishwe, urupfu rwe rukaba rwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 27/03/2026, ubwo umurambo we wasangwaga mu gashyamba k’inturusu.
Mu gihe yakubitwaga kandi ngo uyu mugabo yasabye n’imbabazi abamukubitaga yewe ngo anabasaba n’amazi yo kunywa ariko muri byose ntanakimwe yahawe.
Uyu nyakwigendera kandi bivugwa ko yari mu kigero cy’imyaka 35 umuryango we kandi ukanavuga ko nta mwana asize.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



