Abantu 49 bapfiriye mu Butayu bwa Sahara mu majyaruguru ya Niger nyuma y’uko imodoka bari batwaye ipfiriye hagati mu butayu, ahantu hitaruye hatagerwa vuba n’ubutabazi.
Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Agadez, bwatangaje ko aba bantu bari mu rugendo baturutse muri Mali, aho bari bitabiriye ibirori n’ibikorwa by’idini rya Islamu. Bageze hagati mu butayu, imodoka yabo irangirika maze ibura uko ikomeza urugendo.
Mu gihe bageragezaga gushaka uko bayisana no kubona ubutabazi, bahuye n’ubushyuhe bukabije bwo mu Butayu bwa Sahara ndetse n’ibura ry’amazi n’ibiribwa. Nyuma y’iminsi itatu bari muri ibyo bihe bikomeye, benshi muri bo batangiye guhitanwa n’inyota n’umwuma.
Abantu babiri gusa ni bo babashije kurokoka, nyuma yo kugenda urugendo rurerure bagera mu giturage cyari hafi y’aho bari bahagaze maze bamenyesha inzego z’ubuyobozi ibyabaye.
Itsinda ry’ubutabazi ryageze aho ibyago byabereye risanga imirambo y’abapfuye imbere mu modoka no mu nkengero zayo. Ubuyobozi bwatangaje ko abahitanywe n’aya makuba bashyinguwe mu mva rusange mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kwirinda ibibazo by’isuku.
U Butayu bwa Sahara bukomeje kuba imwe mu nzira zigoranye kandi ziteje ibyago byinshi ku bantu babunyuramo, cyane cyane mu bihe by’ubushyuhe bukabije no kubura ubufasha bwihuse igihe habaye ikibazo

![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)




