Niyo Bosco yatangaje ko atakabaye yisobanura ku buzima bwe bwite by’umwihariko ku bakomeje kumwibasira kubera ikiganiro aherutse gukora bamwereka amafoto ngo ayavugeho bo bakavuga ko yababeshye ko afite ubumuga bwo kutabona kandi areba.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, aho yavuze ko abantu bibaza ko abona bagendeye ku mashusho aherutse kujya hanze avuga ku bahanzi banyuranye mu by’ukuri ari abatarashatse gushishoza kuko ibyabaye ari ibintu byoroshye kwiyumvisha.
Ati “Ubundi sinkwiye kuba ndi kwisobanura ku buzima bwanjye, icyakora icyo nakubwira ni uko uwambazaga yansabye kuvuga amazina y’abahanzi nkanabakomozaho hanyuma ibindi biza kuba muri ’editing’, rero sinzi uko abantu batabona ko ari amashusho ateranyije.”
Niyo Bosco ahamya ko aramutse agiriwe ubuntu n’Imana akongera kubona atajya kubigaragariza kuri shene za YouTube ahubwo yakora igitaramo kinini cyo kuyishimira.
Yavuze ko amashushusho yasohotse yabanje gutunganywa neza ariko bamwe babireba mu buryo bwabo.
Ati “Bakoze ‘etiding’ barabihuza kandi rwose ntacyo bitwaye kuko byatumye ikiganiro kidata umwimerere wacyo, rero hari abakirebye gushyira mu nyurabwenge kuruta kunyibasira bavuga ko nababeshye ko mfite ubumuga bwo kutabona.”
Mu minsi ishize umunyamakuru witwa Ndahiro Taikun yashyize hanze ikiganiro ari kumwe na Niyo Bosco akajya amwereka amafoto y’abahanzi batandukanye hanyuma na we akavuga icyo abatekerezaho.
Kuba baramwerekaga amafoto akayavugaho nk’umaze kuyareba byatumye hari abibaza ko uyu muhanzi bisanzwe bizwi ko afite ubumuga bwo kutabona, yaba yarababeshye. Icyakora yahamije ko atabona.

![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)




