Guverinoma ya Liberia yatangaje ko hafashwe cyo gukuraho ibyo kwaka visa Abanyarwanda binjira muri iki gihugu baba banyuze ku mipaka yo mu mazi, ku butaka cyangwa mu kirere.
Itangazo ryashyizweho umukono ku wa 11 Ugushyingo 2025 rigaragaza ko binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hashingiwe ku masezerano yashyizeho komisiyo ihoraho ishinzwe gukurikirana ubufatanye hagati y’u Rwanda na Liberia yashyizweho umukono ku wa 10 Nzeri 2025, banemeranya gukuriranaho visa ku ku baturage b’ibihugu byombi.
Riti “Gahunda yo gukuriranaho visa izubahirizwa ku baturage ba Repubulika y’u Rwanda ku ngendo zinjira cyangwa ziva muri Liberia hatabayeho gusabwa visa nk’uko byahoze.”
Risaba inzego zibishinzwe guterera Abanyarwanda kashe ibemerera kwinjira mu gihugu bitabagoye.
U Rwanda rumaze igihe rwarakuriyeho gusaba visa abaturage b’ibihugu byose bya Afurika bashaka kurusura kubera impamvu zinyuranye.
U Rwanda na Liberia bisanganywe umubano mwiza haba mu bijyanye na politiki cyane cyane mu bufatanye hagati y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, uburezi aho amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda usangamo abanyeshuri baturutse muri Liberia n’ibindi.
Ni ibihugu kandi bijya guhuza amateka kuko Liberia yazahajwe n’intambara mu myaka ya 1990 ikangiza byinshi, mu gihe u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



