Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Werurwe 2026 imodoka ya Fuso ifite ibirango RAI 446N yaritwaye imyumbati yakoze impanuka igonga imodoka ya Actors yariparitse, umuntu umwe arakomereka bikabije.
Iyi mpanuka yabereye mu isantere ya Gisakura iherereye mu Karere ka Nyamasheke Umurenge wa Bushekeri.
Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko iyi Fuso yamanutse yihuta cyane bagakeka ko shoferi yananiwe gufata feri bikarangira igonze imodoka ya Actors yariparitse hafi y’umuhanda.
Gukuramo abakomeretse uko ari batatu byasabye ko bazana imashini ikata ibyuma(Ponseze), mu gihe ubwo imboni ya IGIKA TV yahavaga yasize hamaze gukurwamo umuntu umwe yakomeretse bukabije ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima.
















