• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 21 yibye ihene afatirwa mu isoko agiye kuyigurisha

OMEGA BOY by OMEGA BOY
September 21, 2025
in Amakuru
519 16
0
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 21 yibye ihene afatirwa mu isoko agiye kuyigurisha
741
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye umukobwa w’imyaka 21 witwa Nyirahabufite Thérèse,wo mu Mudugudu wa Doga, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, nyuma yo gufatirwa mu isoko rya Karengera, Umurenge wa Kirimbi, arimo agurisha ihene y’isekurume yiyemerera ko yari yayibye.

Nyir’iyo hene Karemera Edouard, basanzwe baturanye, yavuze ko ubwo bajyaga kuyicyura aho bari bayiziritse bayibuze barayishakisha hose no mu baturanyi baraheba.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Ati: “Tumaze kuyibura hose twigiriye inama yo kuzindukira mu isoko rya Karengera mu Murenge wa Kirimbi rirema ku wa 5 kureba ko nta waba yayibye akariyizanamo kuyigurisha.”

Yongeyeho ati: “Twatunguwe no kuyifatana uriya mukobwa Nyirahabufite Thérèse, umuturanyi wacu arimo ayigurisha bataramuha amafaranga atwemerera ataruhanyije ko ari we waraye uyibye aho yari iziritse.”

Umukobwa yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo, uwibwe ihene arayisubirana anagirwa inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB.

Nyirangirinshuti Immaculée wari uri muri iryo soko, mu bari bamukozeho uruziga avuga ko nk’abagore bababajwe cyane n’uyu mukobwa umwe utukishije bose.

Ati: “Nubwo kwiba ari bibi byamaganwa na buri wese ariko ntiyari ikwiye kugaragara ku mwari, umubyeyi w’ejo, uzahekera u Rwanda yaziba anahetse akabwiriza uwo mu mugongo bikaba uruhererekane Igihugu cy’ejo kingangirika. Ni ingeso mbi cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent yavuze ko bibabaje cyane.

Ati: “Nubwo n’ubusanzwe kwiba atari umuco w’i Rwanda ariko nk’umwari iyi si indangagaciro ibereye umugore wahawe agaciro.”

Yakomeje agira ati: “Ikindi ni uko abantu bakwiye gukora bagatungwa n’ibivuye mu musaruro w’amaboko yabo badategereje kwiba ibyo abandi baruhiye.”

Yavuze ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano baba bakurikiranira hafi ibibera muri iryo soko, haba hari utatse ko yibwe itungo akeka ko ari ho ryazanywe kugurishirizwa, bafatanya rigashakishwa, uwaryibye agafatwa nyiraryo akarisubizwa.

Isoko: IMVAHONSHYA

Previous Post

Nyamasheke: Uwo bitaga umukwe wabo batahuye ko ari umutubuzi ku munsi w’ubukwe

Next Post

Umuzamu wa Rayon Sports yakoze impanuka

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Umuzamu wa Rayon Sports yakoze impanuka

Umuzamu wa Rayon Sports yakoze impanuka

Please login to join discussion

Recommended

DJ Toxxy wagonze umupolisi agapfa yakatwiwe gufungwa umwaka n’igice

DJ Toxxy wagonze umupolisi agapfa yakatwiwe gufungwa umwaka n’igice

May 22, 2026
Itangazo: Guhagarika by’agateganyo Serivisi zitangirwa ku biro bya REMA

Itangazo: Guhagarika by’agateganyo Serivisi zitangirwa ku biro bya REMA

May 6, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In