Pariki y’Akagera yatangaje ko Intare eshanu z’ingore zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro mu rwego rwo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwazo.
Iti “Intare z’ingore eshanu zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kugenzura no gucunga Intare.’’
Bwagaragaje ko muri Gashyantare 2026 kandi iyi pariki yashyize utwuma twa GPS ku ntare eshatu n’inzovu imwe, na ho inkura 17 z’umweru n’inkura umunani z’umukara zashyizwemo utwuma twa VHF mu mahembe, dufasha kuzigenzura.
Pariki y’Akagera yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi cyane mu bikorwa byabo byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko gifasha mu gukurikirana neza ayo moko y’inyamaswa no kongera umutekano w’inyamaswa z’ingenzi muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



