• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo umunani bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Telefone na Camera

OMEGA BOY by OMEGA BOY
December 13, 2025
in Amakuru
508 5
0
Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo umunani bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Telefone na Camera
710
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu bikorwa bitandukanye yagaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga byibwe, hafatwa abantu 8 bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Ibyagarujwe byose hamwe ni telefone 29, mudasobwa ebyiri na camera imwe yo mu bwoko bwa Canon, byafatiwe mu Mujyi wa Kigali na Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko mu bafashwe harimo abakekwaho kwiba, gucuruza no guhindura nimero iranga ibikoresho by’ikoranabuhanga (IMEI) bagamije kuyobya uburari.

Yagize ati: “Batandatu muri bo bafatiwe mu Karere ka Bugesera barimo 3 bakoraga ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’abatekinisiye 3 byagaragaye ko bifashishwaga mu kubihindurira nimero ibiranga kugira ngo bidakurikiranwa, mu gihe abandi 2 bakurikiranyweho ubujura, bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.”

ACP Rutikanga yihanangirije abishora mu bujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’uwo ari we wese ugerageza kubutiza umurindi.

Ati: “Turihanangiriza abishora mu bujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, mudasobwa n’ibindi n’ababutiza umurindi bose barimo ababigura nabo usanga barashinze amasoko y’ibyibano ndetse n’abatekinisiye babafasha kubihindurira nimero yihariye ibiranga ko bose bahagurukiwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yaburiye n’undi wese ubitekereza guhindura imyumvire akura amaboko mu mufuka, kugira ngo akore yiteze imbere aho kumva ko azabeshwaho no kurarikira iby’abandi, kuko hazakomeza ibikorwa byo guhangana nabo ku bufatanye n’izindi nzego z’ubuyobozi n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho, hakaba hakomeje gushakishwa ba nyir’ibikoresho byafashwe kugira ngo babisubizwe.

Amabwiriza Nº DGO/REG/005, agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, avuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Aya mabwiriza kandi ategeka ucuruza kugenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge, akandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije kimwe n’umwirondoro w’ugurisha.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Previous Post

Ku wa 28 Ukuboza 2025 Canal Olympia Rebero izafunga imiryango

Next Post

Hasobanuwe impamvu Perezida Donald Trump agaragara kenshi afite igipfuko ku kiganza

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Hasobanuwe impamvu Perezida Donald Trump agaragara kenshi afite igipfuko ku kiganza

Hasobanuwe impamvu Perezida Donald Trump agaragara kenshi afite igipfuko ku kiganza

Please login to join discussion

Recommended

Amerika na Israel byivuganye undi mujenerari wa Iran

Amerika na Israel byivuganye undi mujenerari wa Iran

April 6, 2026
RDC: Ebora yishe abantu 65

RDC: Abarwayi ba Ebola batorotse ibitaro

May 21, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In