Ngabonziza Nicodème wari ushinzwe ibikorwa by’isuku mu Bitaro by’i Gitwe, bamusanze iwe yashizemo umwuka.
Bamwe mu batanze amakuru bakeka ko yaba yishwe kuko yibanaga mu nzu wenyine.
Aba bavuga ko Ngabonziza Nicodème yari atuye mu Mudugudu wa Bugufi, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango.
Bamwe mu batanze amakuru ku rupfu rwa nyakwigendera bemeje ko Ngabonziza yavaga mu kazi ku Bitaro akigira iwe mu rugo gufata ifunguro rya nijoro, hanyuma agahita aryama.
Umwe yagize ati: ”Twabonye Polisi n’Inzego z’Ubugenzacyaha zijyayo dutegereje ibiva mu iperereza.”
Cyakora mugenzi we avuga ko gukeka ko Ngabonziza yishwe abantu batabyemeza, ahubwo ko abaturage bakwiriye gutegereza ibiva mu iperereza inzego zibishinzwe zikabimenyesha abaturage kugira ngo habeho amashirakinyoma.
Ngabonziza Nicodème apfuye ari ingaragu. Umurambo we wajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe aho yakoreraga gusuzumwa.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



