Murwanashyaka Ananias w’Imyaka 74 y’amavuko yarohamye mu mugezi wuzuye bamukuramo yapfuye.
Murwanahyaka Ananias yari atuye mu Mudugudu wa Ruhanama, Akagari ka Gitinda, Umurenge wa Kinihira Akarere ka Ruhango.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yemeje ko Murwanahyaka Ananias yarohamye mu mugezi avuye mu isanteri atashye iwe mu rugo.
CIP Hassan avuga ko Murwanashyaka yavuye aho yari ari imvura nyinshi irimo kugwa ageze kuri uwo mugezi ararohama.
Ati: ”Uwo mugezi wa Cyenyemazi uyu musaza yarohamyemo wari wuzuye, gusa abo mu rugo bakomeje gutegereza babona ataje batangira gushakisha.”
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ku bufatanye bw’abaturage, Polisi na RIB batabaye bamukuramo yarangije gupfa.
Yakomeje agira ati: ”Amakuru y’ibanze agaragaza ko yarohamye mu mugezi.”
Polisi irasaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura idasanzwe birinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Yasabye abaturage kugira amakenga ndetse bakarinda n’amatungo yabo.
Murwanahyaka Ananias asize umugore n’abana 9, bose bakaba barashatse.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe gusuzumwa.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



