• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Ruhango: Umuturage arashinja Gitifu w’Akagali kumutema ,akamutwarira n’isaha ihenze

OMEGA BOY by OMEGA BOY
February 24, 2026
in Amakuru
550 17
0
Ruhango: Umuturage arashinja Gitifu w’Akagali kumutema ,akamutwarira n’isaha ihenze
786
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhanda, ko mu Murenge wa Bweramana, witwa Nsabyamahoro Egide, arashinjwa gukomeretsa umuturage amutemesheje umuhoro.

Ngwije Eraste ashinja Gitifu w’Akagari kumutema, uyu muturage atuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Avuga ko intandaro yo kumukomeretsa yaturutse ku nzoga y’urwagwa umugore we yenga, aho Gitifu yaje kurumena arwita ibiyobyabwenge.

Ngo nyuma Gitifu yabwiwe ko hari izindi nzoga yasize, amusanga iwe nijoro; asanga aryamye, amwinjirana mu cyumba, afata umuhoro amutema mu mutwe.

Ati: “Yansanze mu cyumba saa tanu n’igice z’ijoro, (23h30) maze aravuga ati ‘Dore n’umuhoro batemesha abaturage, arawuntemesha’.”

Ngwije avuga ko abana be batakambiye Umuyobozi w’Umudugudu, ababwira ko atakwiteranya n’umuyobozi we; gusa baramufata bamujyana kwa muganga kumuvuza.

Uyu muturage avuga ko usibye kumukomeretsa Gitifu yanamutwaye uwo muhoro n’isaha ihenze umwana we aherutse kumugurira.

Gitifu w’Akagari ka Buhanda ushinjwa iki cyaha avuga ko byabaye yitabara, kuko uyu muturage yashakaga kumutema.

Ati: “Ku Cyumweru twakoze operasiyo yo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge, harimo na Kanyanga.”

Gitifu Nsabyamahoro avuga ko bakimara kumena izo nzoga, bongeye kubwirwa n’abaturage ko hari izindi basize; ababwira ko atakwizana wenyine muri iryo joro, yiyambaza abanyerondo.

Ati: “Jye nageze ku irembo mbona uyu mugabo aje adusanga, yambaye ipantalo yonyine, yitwaje umuhoro ashaka kuwuntemesha.”

Avuga ko, akimara kuzamura uwo muhoro, yahise amufata arawumwambura.

Cyakora yemera ko, igihe barwaniraga umuhoro ari bwo yakomeretse amusiga aho arigendera, ahakana ko nta saha y’uyu muturage yatwaye, usibye ibikoresho byarimo izo nzoga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Nsanzimfura Jean de Dieu, avuga ko gukora iyo operasiyo yo kumena inzoga bitavuze guhutaza umuturage.

Ati: “Turabikurikirana kugira ngo tumenye imvano y’iki kibazo, kuko aho hantu hari abaturage benshi bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, harimo na Kanyanga.”

Nsanzimfura avuga ko agiye guhuza amakuru abaturage bafite n’ayo Gitifu w’Akagari yamuhaye.

Bamwe mu baturage basuye uyu muturage bavuga ko bamusanze mu Bitaro by’i Gitwe ababaye cyane, kuko ngo bamutemye mu mutwe.

Ngwije Eraste, urwariye mu Bitaro by’i Gitwe, avuga ko yifuza ko inzego z’umutekano zikurikirana iki kibazo, Gitifu ashinja kumutema agahanwa.

Previous Post

Meteo Rwanda yatangaje ko kuva tariki 21-28 Gashyantare hazagwa imvura idasanzwe

Next Post

Uganda: Abagore babiri bagaragaye basomanira mu ruhame batawe muri yombi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Uganda: Abagore babiri bagaragaye basomanira mu ruhame batawe muri yombi

Uganda: Abagore babiri bagaragaye basomanira mu ruhame batawe muri yombi

Please login to join discussion

Recommended

Perezida wa Sénégal yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida wa Sénégal yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

May 26, 2026
Ibyo wamenya kuri Col Rwagasana Sankara na Mukakizima Perezida Kagame yahaye imirimo mishya

Ibyo wamenya kuri Col Rwagasana Sankara na Mukakizima Perezida Kagame yahaye imirimo mishya

October 11, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In