• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umugore w’abandi yafatiwe mu rugo rw’umushinja afite ibikoresho byo kwa muganga birimo imiti n’umukasi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 12, 2025
in Amakuru
546 29
0
Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umugore w’abandi yafatiwe mu rugo rw’umushinja afite ibikoresho byo kwa muganga birimo imiti n’umukasi
796
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi hafungiye Ndayisabye Ernest w’imyaka 46, nyuma yo gufatirwa mu nzu y’umuturanyi we Sinayobye Théphile amukekaho kumusambanyiriza umugore witwa Mukahigiro Immaculée w’imyaka 47, uyu mugabo akanasanganywa imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.

Umuturanyi wa Sinayobye wayanze aya makuru yavuze ko bahurujwe na Sinayobye wari umaze igihe avuga ko afite ibimenyetso by’uko Ndayisabye amusambanyiriza umugore ariko atarabafata, akaba noneho yabafatiye iwe mu nzu yanabakingiranye.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Ati: “Uyu Ndayisabye Ernest yafatiwe mu nzu ya Sinayobye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Cyingwa mu Murenge wa Gitambi. Sinayobye ni we wahuruje avuga ko abifatiye, anasize abakingiranye, ko yari asanzwe abakeka ariko atarabafatira mu cyuho.”

Yavuze kandi ko uwo wafashwe uretse gusenya urugo rwa mugenzi we wabikekagaho asanzwe anavugwaho gukuriramo abagore n’abakobwa inda mu buryo bwa magendu.

Ati: “Agifatwa yasanganywe iyo miti tutamenye ubwoko bwayo, aho ayigurira n’icyo ayikoresha, cyane cyane ko atari umuganga ntanabe umujyanama w’ubuzima, hakaba abaketse ko yaba yarateye inda uwo mugore wa mugenzi we, akaba yari aje kuyimukuriramo rwihishwa.”

Undi muturanyi wo mu mudugudu wa Mpinga yavuze ko inkuru ikiba kimomo abaturage bahuruye bashaka kwica urugi ngo bamusangemo bamwihanire, ubuyobozi burahagoboka.

Ati: “Ubuyobozi bumaze kumwamururaho abaturage, yagejejwe ku biro by’Akagari ka Cyingwa, bamusatse bamusangana imiti y’amoko anyuranye n’ibikoresho byinshi byo kwa muganga, igihe bakimubaza iby’iyo miti abacamo ariruka, bamwirukaho bamufatira mu mudugudu wa Mugenge baramugarura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Manirarora James, yemeje ko uwo mugabo agifatwa, akanasanganwa iyo miti n’ibikoresho byo kwa muganga, yashyikirijwe RIB, sitasiyo ya Nyakabuye.

Ati: “Iby’abavuga ko yari azanye iyo miti kumukuriramo inda yaba yaramuteye byo ntitwabihamya nk’ubuyobozi, cyane cyane ko tutazi niba anatwite kandi n’iyo yaba atwite tumuzi nk’ubana n’umugabo we nubwo baba bafitanye amakimbirane ariko barabana.”

Yongeyeho ati: “Icyo twakoze ni ugukiza uwo mugabo abaturage bari bafite ubukana bwinshi tumushyikiriza RIB, sitasiyo ya Nyakabuye ari ho afungiye,hamwe n’iyo miti n’ibyo bikoresho byo kwa muganga. Umugore tumujyana ku kigo nderabuzima cya Mashesha, kimwohereza ku bitaro bya Mibilzi kugira ibindi bisuzuma.”

Manirarora yavuze ko bombi bagikurwa muri iyo nzu birinze kugira icyo bahita batangariza ubuyobozi, akizera ko ubwo uwo mugabo ari mu maboko ya RIB byose azabisobanura.

Yasabye abaturage kwirinda ikiganisha ku ngeso mbi cyose, anabibutsa ko gushaka kwihanira ari ikosa, niba hari abafitanye amakimbirane cyangwa ikindi kibazo,ubuyobozi buhari ngo bugikemure, cyangwa butange ubundi bujyanama igihe kubikemura byaba binaniranye.

Previous Post

Misiri: Abanya-Espagne batatu bafunzwe bazira kwifotoreza kuri Pyramide bambaye ubusa buri buri

Next Post

RURA igiye guhagurukira ikibazo cya internet ya MTN Rwanda yavuyeho

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
RURA igiye guhagurukira ikibazo cya internet ya MTN Rwanda yavuyeho

RURA igiye guhagurukira ikibazo cya internet ya MTN Rwanda yavuyeho

Please login to join discussion

Recommended

U Bufaransa: Ushinzwe kuyobora indege yasinziriye bituma indege iguma mu kirere isaha yabuze uyiyobora

U Bufaransa: Ushinzwe kuyobora indege yasinziriye bituma indege iguma mu kirere isaha yabuze uyiyobora

September 18, 2025
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Mata 2026

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Mata 2026

April 2, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In