Nzeyimana Fanta w’imyaka 42 utuye mu Mudugudu wa Mugerero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yo gutwikisha amavuta yatuye umugore we wamubuzaga gushyamirana n’umuturanyi.
Bivugwa ko uyu mugabo yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’ukwezi kumwe gusa avuye mu Kigo Ngororamuco (Transit Center), aho yari amaze amezi atatu agororwa kubera imyitwarire idahwitse.
Umuturanyi w’uwo muryango avuga ko Nzeyimana yatwitse umugore we ubwo yatahaga nijoro yasinze agatangira kubwira umuturanyi wabo ko ari we wamufatishije amushinja ubujura no guhohotera umugore we, akamara amezi atatu mu kigo ngororamuco.
Ati: “Bakomeje gushyamirana cyane hafi yo kurwana, umugore abonye ubu bushyamirane bushobora kuvamo imirwano ahamagara umugabo we, aramubwira ati, ‘Urakomeza gushyamirana n’umuturanyi mu biki? Ko wafungishijwe n’amakosa yawe, uwo uramuziza iki watashye?”
Aho gutaha ngo atuze, bivugwa ko Nzeyimana yahise afata amavuta ashyushye yatuye umugore we yari agiye gutekesha imboga ayamumena ku maguru aramutwika bikomeye.
Umugore yatabaje ubuyobozi n’Inzego z’umutekano barahurura, umugabo arabacika, umugore ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo na ho bahita bamwohereza mu Bitaro bya Mibilizi, aho akirembeye kugeza n’uyu munsi.
Nzeyimana yakomeje gushakishwa ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage, bamusanga mu Kabari kari mu Mudugudu wa Nyamagana.
Bivugwa ko muri ako kabari yanywaga amafaranga yavuye muri avoka z’umugore yagurishije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe yari kwa muganga.
Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakarenzo, ngo akorerwe dosiye agezwe imbere y’ubutabera.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



