“Iwange rwose byarazambye,sinkivuga nk’umugabo ngo ngire ikintu nakora iyo mvuze ni inkoni, ndakubitwa.”
Abavuga ibi ni bamwe mu bagabo baganiriye na BTN TV batuye mu Karere ka Rutsiro Umurenge wa Kivumu Akagali ka Karambi bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore bashatse bafatanyije n’abana babo.
Uwizeyimana Jean Nepo Muscene ni umwe mu bagabo bivugira ko inkoni zibarembeje.
Ati:” Ibi ndi kukubwira narakubwiswe Kandi nkubitwa n’abo nabyaye.”
Undi musaza nawe uri mu kigero cy’imyaka 65 yavuze akarengane bakorerwa
Ati:” Abagabo rwose turakubitwa, Umugore ava gusinda yamara gusinda akaza kugusindira uri umuntu w’umugabo ukamwihorera, ubwo rero akakurusha amagambo.”
Bamwe mu bagore nabo biyemerera ko bahondagura abagabo babo, bakavuga ko babiterwa n’uko abagabo baba baba biriwe mu kabari bakaza bateza umutekano mucye.
Ati:” Ngire kurwana n’abana n’amafaranga akorera ayirire, namara kuyarya aze kugutezaho imvururu cyangwa agire ibintu akuvugisha utari kwiyumvamo. Ugomba kumukubita byaba ngombwa ugafatanya n’abana mukamukubita.”
Bamwe mu bakobwa nabo ntibajya kure yibyo ababyeyi babo bavuga,n’abo bahamya ko bakubita ba Se.
Umwe ati:” Urahana, ko uba uri gukubita icyaha se uba uri gukubita umuntu. Iyo yagiye kunywa akaza ari gutesha abantu umuntwe biryamiye Kandi banyweye amazi yazana imitwe miremire, Yakwiyenza kuri Mere natwe tugafatiraho tugakubita.”
Uyu Kandi yabajijwe ko ajya akubita Se umubyara agira ati:” Ndamuhana iyo ari mu makosa, iyo ari mu makosa ndamukubita.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



