Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Dushimimana Emmanuel wo mu Karere ka Rutsiro wagaragaye mu mashusho arimo kwisenyera inzu yafashwe ndetse kubera yari yakomeretse yabanje kujya kuvuzwa mbere yo gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Ubutumwa Polisi yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu buvuga ko “Uyu wagaragaye muri aya mashusho yarafashwe akaba arwariye ku kigo nderabuzima cya Karumbi aho arimo kuvurirwa ibikomere byatewe n’amabati yamukomerekeje. Nakira azashyikirizwa ubugenzacyaha.”
Ni ubutumwa bwashyizwe ku mashusho yagiye hanze agaragaza uyu mugabo asenya inzu ye.
Ibi byabereye mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Kirwa ho mu Mudugudu wa Bukongora. Amashusho ye yagiye hanze tariki 1 Mutarama 2025.
Amakuru avuga ko Dushimimana Emmanuel yasinze akarwanya abaturage, bakamufata arimo gusenya inzu ye ubwo yari anyuze mu ibati avuye hejuru, nyuma yo gushakaga kwica umugore we akamubura, kuko yari yamuhunze.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yasabye abaturage banywa inzoga zikabarusha imbaraga kuzireka.
Ati “Abantu bakwiriye kureka inzoga mu gihe bazinywa zikabarusha imbaraga bagata ubwenge, banywe mu rugero, kuko iyo Dusabimana abona umugore we akamwica nk’uko yabivugaga yari kuba ahombye byinshi ataretse no guhombya igihugu.”
“Ni imitekerereze ikwiriye guhinduka, biriya bigaragaza ko yari amaze kubatwa n’ibiyobyabwenge, cyangwa inzoga z’inkorano, ariyo mpamvu ari kwitabwaho kwa muganga kugira ngo nakira azaganirizwe tumenye icyabimuteye, ni biba ngombwa ajye kugororwa cyangwa avuzwe.”
Yavuze ko n’abacuruza inzoga, bakwiriye gucuruza izo bazi ubuziranenge bwazo, bakamenya ko ubuzima butagira urugingo rubusimbura.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



