Umwana w’imyaka 12 w’umuhungu wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, yagiye kuvoma mu Kiyaga cya Muhazi birangira arohamyemo arapfa.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 mu Mudugudu w’Amazinga mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yavuze ko bari abana babiri bajyanye kuvoma mu Kiyaga cya Muhazi birangira umwana umwe aguyemo undi ajya gutabaza.
Ati “Uwo mwana wundi bari kumwe rero niwe wagiye gutabaza, ku bufatanye na Polisi ikorera mu mazi twamukuyemo ababyeyi be bahita bafata umwanzuro w’uko bamushyingura. Turasaba ababyeyi kubuza abana babo kujya kuri Muhazi kuko amazi bayafite hafi yabo, kujyayo ni ukwikururira ibyago kandi natwe turongera umutekano waho.’’
Ikiyaga cya Muhazi ni kimwe mu bikunze gupfiramo abantu yaba abagerageza kwiyahura ndetse n’abagwamo ku bw’impanuka.
Ikiyaga cya Muhazi gikora ku turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Gasabo na Gicumbi.














