Urukiko rw’ibanze rwa Rukingiri muri Uganda, rwakatiye igifungo cy’amezi atandatu Fortunate Kyarikunda, ndetse rumutegeka kwishyura Richard Tumwiine arenga miliyoni 5 Frw, yakoresheje amwishyurira amashuri nyuma yo kumwizeza ko bazabana nk’umugabo n’umugore, undi akamubenga amaze kubona impamyabumenyi.
Tumwiine na Kyarikunda bahoze ari abarimu ndetse umubano wabo watangiye mu 2015, ubwo bigishaga mu kigo cy’amashuri abanza cya Kiringa, muri Uganda. Mu 2018 nibwo bemeranyijwe kubana.
Muri icyo gihe, Tumwiine yafashaga Kyarikunda mu buryo bw’amafaranga ndetse anamwishyurira arenga miliyoni 3 Frw yakoresheje yiga nk’umunyamategeko w’umwuga.
Nyuma yo gusoza amashuri, aba bombi biyemeje gutangira imyiteguro y’ubukwe, bwagombaga kuba muri Gashyantare 2022. Gusa uyu mugore aza kuvuga ko atagikomeje gahunda zo kubana na Tumwiine, ngo kuko yari ashaje cyane batajyanye, dore ko yari mu myaka 30, umugabo ari muri 60.
Nyuma yo kubengwa, uyu mugabo yisunze inkiko kuko uyu mugore yari yarenze ku isezerano yamuhaye ko bazabana, ndetse ajya kuregera ibyo yamutanzeho, dore ko yavugaga ko yabikoreraga uwo yabonaga uzaba umugore we, amuhinduka ku munota wa nyuma.
Ku wa Kabiri tariki 10 Weruwe 2026, Kyarikunda yatawe muri yombi ari ku kazi mu kigo gitanga serivisi z’ubwunganizi mu mategeko, azira kutubahiriza imyanzuro y’urukiko rwamutegetse gusubiza amafaranga uyu mugabo yamutanzeho.
Imyanzuro y’Urukiko yo mu 2023, itegeka Kyarikunda gusubiza Tumwiine arenga miliyoni 3 Frw), hakiyongeraho miliyoni y’Amashilingi y’indishyi z’akababaro.
Uyu mugore yakatiwe amezi atandatu nyuma yo kutubahiriza icyemezo cy’urukiko, ndetse amafaranga azishyura amaze kurenga miliyoni 5 Frw.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



