Mujawayesu Josiane ni rwiyemezamirimo umaze imyaka ibiri atangije ikigo cyitwa Amazing Insects cyorora iminyorogoto n’amasazi, kikanagurisha ibibikomokaho. Ni ikigo kivamo amafaranga akoresha mu kwishyura icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Mujawayesu ni umwe mu batsindiye 2500$ muri gahunda yitwa ‘Restoration Factory Rwanda’ y’ikigo Bridge for Billions yabaye ku itariki ya 14 Ugushyingo 2025.
Icyo gihembo si cyo cya mbere abonye ku bw’umushinga we kuko mu 2023 muri ‘Youth Connekt’ yatsindiye miliyoni 1 Frw no mu 2024 mu irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba aba uwa kabiri, bimuhesha kujya muri Kenya guhura n’abandi bakora nk’ibyo akora.
Yatsindiye kandi 8500$ mu marushanwa ategurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), azajya kugifatira mu Bufaransa mu minsi iri imbere.
Mujawayesu yakuze agira amatsiko y’imibereho y’udukoko, bituma mu 2023 ubwo yigaga icyiciro cya mbere cya kaminuza mu by’amashyamba, yita cyane ku binyabuzima bito abikoraho ubushakashatsi ku buryo byakoreshwa mu kurengera ibidukikje bituma yorora iminyorogoto n’amasazi.
Yasobanuye uko iminyorogoto n’amasazi abyorora kugeza habonetse ibiryo by’amatungo n’ifumbire.
Ati “Hari ubutaka bwabugenewe bw’ahantu hakonje kandi hahehereye. Turagenda takabwongeramo ibyo iminyorogoto ikunda ikazamo tukagira uburyo tuyifata. Iyo birangiye dushaka ibintu bitabora birimo ibishishwa by’amagi n’imisatsi, tukabisya tukavanga n’ibibora nk’impapuro n’ibyatsi bikungahaye ku ntungagihingwa, tukabishyira ahantu hakoteye tugashyiramo ya minyorogoto tukajya dusukamo n’amazi”
Yavuze ko iyo minyorogoto ifasha mu gucagagura ibyo bintu bikabora vuba bigatanga ifumbire y’imborera y’umwimerere, na ya mazi agatanga indi fumbire isukika.
Iyo fumbire ni yo igurishwa ku bahinzi, aho icyo kigo kiyigurisha amakoperative y’ubuhinzi 16 yo mu Karere ka Nyanza aho kibarizwa.














