• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Karongi: Umwarimu afunzwe akekwaho gutera inda umunyeshuri

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 15, 2025
in Amakuru
526 39
0
Karongi: Umwarimu afunzwe akekwaho gutera inda umunyeshuri
782
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Mbarushimana Théoneste w’imyaka 30, wigisha mu wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza muri GS Nyarubuye A, mu Murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa n’umunyeshyuri witwa Niyokwizerwa Solange w’imyaka 17, wiga mu wa 2 w’ayisumbuye kuri iryo shuri amushinja kumusambanya akanamutera inda.

Umwarimu ukorana n’uwo Mbarushimana yavuze ko uwo mukobwa yafashe icyemezo cyo kujya kurega mwarimu we kuri Sitasiyo ya RIB ya Twumba nyuma y’ibiganiro by’ukwezi kwahariwe umuryango bimaze iminsi biba.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Ati: “Ni ibiganiro byibandaga ku burenganzira bw’umwana, aho bashishikarizaga abanyeshuri ko igihe bahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, cyane cyane irishingiye ku gitsina, batagomba kuriceceka. Bagana inzego zibishinzwe zikabarenganura.

Uwabahohoteye agakurikiranwa, kuko guhabwa utuntu ugaceceka uwaguhohoteye ari wowe ubwawe wahohotewe uba wihemukira.”

Yakomeje asobanura ko uwo munyeshuri uvuga ko afite inda iri hagati y’amezi 5 n’amezi 6 yagerageje kuyihisha akanahisha uwayimuteye, ariko nyuma y’ibyo biganiro yahise ajya kuri RIB, sitasiyo ya Twumba arega uyu mwarimu wari umaze amezi 5 gusa ashatse umugore w’umwarimukazi. Polisi yahise iza isanga uyu mwarimu mu ishuri yigisha ku wa 12 Ugushyingo, iramutwara.

Umwe mubo mu muryango w’uyu mwana yavuze ko uyu mwarimu ashobora kuba yaramushukishije utuntu ahereye ku mibereho ye yo mu rugo.

Ati: “Dukeka ko yaba yaramuhereye ku bibazo bye kuko se w’uyu mwana afite abagore 2, urugo rwabo ruhoramo amakimbirane, umwana kubona iby’ibanze birimo amafaranga y’ishuri n’ibindi akenera bikamugora.”

Yunzemo ati: “Ntituzi ibyo yamushukishije ngo amutere iyo nda, kuko hari n’igihe yajyaga yinyabya agasanga mwarimu iwe aho atuye umugore we adahari, akaba yaranajyagayo na mbere y’ishyingirwa,tukabyibaza bikatuyobera, ariko ubwo ikibazo cyageze mu nzego zibishinzwe byose bizamenyekana.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, avuga ko iyi nkuru yabatunguye kandi inababaje.

Ati: “Ni inkuru yatubabaje cyane iranadutungura kuko uyu mwarimu yashyingiwe byemewe n’amategeko muri Kamena uyu mwaka. Amaze amezi 5 gusa ashyingiwe. Umwana akimutangira ikirego yahise atabwa muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba.’’

Yemeza ko ibi biganiro bijyanye n’ukwezi k’umuryango byabaye ingirakamaro cyane muri aka karere kuko ari byo uyu mwana yakuyemo icyemezo cyo guharanira uburenganzira bwe akareka guceceka umwarimu wamuhohoteye akamutera inda, byanakemuye amakimbirane mu miryango.

Avuga ko umwarimu usambanya umwana w’umuyeshuri yakarebereye ari ukubura ubumuntu n’indangagaciro nzima ziranga umurezi nyawe.

Yakomeje ati’’ Nk’ubuyobozi bw’akarere turashimira cyane uyu mwana, nyuma yo kumva ibiganiro,agasobanukirwa uburenganzira bwe, yanze kwihererana iki kibazo no guceceka inyangabirama nk’iyo yihishe mu burezi, akigira kuri RIB kuvuga ihohoterwa yakorewe.”

Yavuze ko,ubuyobozi bw’akarere bukomeza gukurikirana imibereho y’uyu mwana, ntibimuteshe ishuri, agasaba ababyeyi ye kutamuhutaza ngo ni uko atwite kuko bigikurikiranwa.

Yibukije ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza, kinahanwa byihanukiriye.

Yasabye abarezi kurera neza batangiza abo barera, asaba ishuri yigaho n’abayeyi be kumuba hafi, akangurira abangavu kugira ubutwari nk’ubw’uyu mugenzi wabo, bakirinda guceceka ababashuka bashaka kubangiriza ejo hazaza habo.

Previous Post

Abanyarwanda bajya muri Liberia ntibazongera gusabwa visa

Next Post

Uko korora iminyorogoto n’amasazi byatumye Mujawayesu yurira indege akaniyishyurira icyiciro cya gatatu cya kaminuza

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Uko korora iminyorogoto n’amasazi byatumye Mujawayesu yurira indege akaniyishyurira icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Uko korora iminyorogoto n'amasazi byatumye Mujawayesu yurira indege akaniyishyurira icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Please login to join discussion

Recommended

Rubavu: Umugabo yapfiriye muri ‘Lodge’

Rubavu: Umugabo yapfiriye muri ‘Lodge’

October 6, 2025
Mexique: Perezida agiye kujyana mu nkiko umuturage wamusomeye mu ruhame

Mexique: Perezida agiye kujyana mu nkiko umuturage wamusomeye mu ruhame

November 6, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In