Umuhanzi w’umunyarwanda, Ruti Joel uzwi cyane mu ndirimbo zinyuranye, ari mu gahinda nyuma y’urupfu rwa Nyirakuru.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Ruti Joel yashyize hanze ifoto ari kumwe na Nyirakuru agaragaza ko yari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe.
Mu butumwa bwihariye yanditseho amagambo agira ati: “Iruhuko ridashira Mukunzi. Warakoze kunkunda rwinshi. Ndagukunda iteka mukazi wanjye.”
Aya magambo agaragaza urukundo n’icyubahiro yari afitiye Nyirakuru, ari na we yise “mukazi” mu buryo bwo kugaragaza uburyo yamwibonagamo nk’umutima w’urugo n’umurinzi w’umuryango.
Ruti Joel yakomeje gushimira Nyirakuru wamubereye urugero mu buzima, amwizeza ko azahora amwibuka mu rukundo.
Yavuze ko azahora yibuka ko Nyirakuru yamutoje urukundo. Yanavuze ko azahora azirikane ibihe bye na Nyirakuru. Ati “Ndababaye cyane ariko ubuzima amatage atandukanya inshuti.”
Umwe mu nshuti za Ruti Joel yabwiye InyaRwanda, ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi atameze neza, ku buryo kuri uyu wa Mbere abo mu muryango we bari batakaje icyizere. Yavuze ko yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2025, ahagana saa kumi n’ebyiri.
Nyirakuru wa Ruti Joel yisanze cyane mu itangazamakuru ubwo mu Ukuboza 2023 yamurikaga Album ye ‘Musomandera’ mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena.















