• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Umujyi wa Kigali wasabye ibigo by’amashuri byose gushyiraho imodoka zitwara abanyeshuri mu buryo bwa rusange

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 28, 2026
in Amakuru
537 5
0
Umujyi wa Kigali wasabye ibigo by’amashuri byose gushyiraho imodoka zitwara abanyeshuri mu buryo bwa rusange
751
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali wasabye ibigo by’amashuri gushyiraho imodoka zitwara abanyeshuri mu buryo bwa rusange mu rwego rwo kugabanya umuvundo uterwa n’imodoka z’abantu ku giti cyabo bajyana, banavana abana ku mashuri.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku wa 26 Mata 2026.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yatangaje ko buri kigo gikwiye kuba gifite bisi rusange nziza zidashaje zitwara abanyeshuri mu rwego rwo kugabanya uwo muvundo.

Ati “Ikigo gikwiriye kuba gifite iyo bisi itwara abanyeshuri isa neza kubera ko ibigo bigitangira iyi gahunda wasangaga bisi zitwara abanyeshuri izishaje kubera ko yabaga yaravuye mu buryo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange noneho bagahita bayijyana gutwara abanyeshuri bagatera irangi gusa.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo bisi itwara abanyeshuri igomba kuba ari ishaje ahubwo ikwiriye kuba ari bisi imeze neza, nshashya hanyuma kuri ibyo bikomeye bizane bisi nziza abana babashyiremo bagende bafite umutekano.”

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin yagaragaje ko bagiye gukorana na Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Ibigo by’Amashuri byo mu Mujyi wa Kigali ngo harebwe uko abo bana bafashwa kugera ku mashuri hakoreshejwe imodoka rusange.

Ati ”Hashobora kuba hari ikibazo kijyanye n’uburyo abanyeshuri bagera ku mashuri ariko turimo turashaka gukorana n’izindi nzego kugira ngo turebe uburyo twafasha niba ababyeyi bishakira uko bagenda, ariko twebwe tubafashije tukamenya amashuri aho ari, aho abanyeshuri baturuka mu Mujyi wa Kigali mu bice bitandukanye, imodoka zihari mu mujyi twe dushobora kubafasha mu igenamigambi bikunganira gahunda yacu yo gutwara abantu.”

Kuva ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagira mu Rwanda no ku Isi kubera intambara yo muri Iran, abaturarwanda basabwe gukoresha bisi rusange kugira ngo birinde umuvundo mu muhanda kandi bakoreshe ikiguzi gito mu ngendo za ngombwa bakora.

Previous Post

Bugesera: Umugore yasutse amavuta yatuye ku mugabo we

Next Post

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko urubanza rwa Semuhungu Eric rubera mu muhezo

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Next Post
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko urubanza rwa Semuhungu Eric rubera mu muhezo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko urubanza rwa Semuhungu Eric rubera mu muhezo

Please login to join discussion

Recommended

Yamukubise ishoka, amushyira supagolo mu kanwa ahita amutwika! Umusore w’i Rulindo washakishwaga akekwaho kwica Se wabo agatoroka, yafatiwe i Rusizi amaze kwiba ibigori

December 20, 2025
RIB yataye muri yombi umugabo wifotoje yambaye impuzankano za RIB

September 6, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In