Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali wasabye ibigo by’amashuri gushyiraho imodoka zitwara abanyeshuri mu buryo bwa rusange mu rwego rwo kugabanya umuvundo uterwa n’imodoka z’abantu ku giti cyabo bajyana, banavana abana ku mashuri.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku wa 26 Mata 2026.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yatangaje ko buri kigo gikwiye kuba gifite bisi rusange nziza zidashaje zitwara abanyeshuri mu rwego rwo kugabanya uwo muvundo.
Ati “Ikigo gikwiriye kuba gifite iyo bisi itwara abanyeshuri isa neza kubera ko ibigo bigitangira iyi gahunda wasangaga bisi zitwara abanyeshuri izishaje kubera ko yabaga yaravuye mu buryo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange noneho bagahita bayijyana gutwara abanyeshuri bagatera irangi gusa.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo bisi itwara abanyeshuri igomba kuba ari ishaje ahubwo ikwiriye kuba ari bisi imeze neza, nshashya hanyuma kuri ibyo bikomeye bizane bisi nziza abana babashyiremo bagende bafite umutekano.”
Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin yagaragaje ko bagiye gukorana na Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Ibigo by’Amashuri byo mu Mujyi wa Kigali ngo harebwe uko abo bana bafashwa kugera ku mashuri hakoreshejwe imodoka rusange.
Ati ”Hashobora kuba hari ikibazo kijyanye n’uburyo abanyeshuri bagera ku mashuri ariko turimo turashaka gukorana n’izindi nzego kugira ngo turebe uburyo twafasha niba ababyeyi bishakira uko bagenda, ariko twebwe tubafashije tukamenya amashuri aho ari, aho abanyeshuri baturuka mu Mujyi wa Kigali mu bice bitandukanye, imodoka zihari mu mujyi twe dushobora kubafasha mu igenamigambi bikunganira gahunda yacu yo gutwara abantu.”
Kuva ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagira mu Rwanda no ku Isi kubera intambara yo muri Iran, abaturarwanda basabwe gukoresha bisi rusange kugira ngo birinde umuvundo mu muhanda kandi bakoreshe ikiguzi gito mu ngendo za ngombwa bakora.














