Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement, nyuma y’amasaha make atawe muri yombi yasabye imbabazi ahamya ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya waje kumuviramo gukora ibyaha.
Ni ibaruwa dufitiye kopi, uyu musore yanitandukanyije n’abari kwifashisha ibyamubayeho mu nyungu zabo bwite.
Muri iyi baruwa, DC Clement yabanje guca bugufi asaba imbabazi ndetse yemera ko yakoze ibyaha nubwo yabitewe n’umujinya.
Ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi mbandikiye nshaka kubamenyesha ko nciye bugufi nsaba imbabazi ku bw’inyandiko, amashusho, amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, mu by’ukuri twakoze ibinyuranyije n’amategeko maze tugasenyerwa inzu, byaje kuvamo kugira umujinya utari ngombwa nkakora ibyaha.”
Yakomeje asezeranya Abanyarwanda ko ahawe amahirwe agasubira mu buzima busanzwe atazongera kugwa mu byaha nk’ibi ukundi.
Ati “Rero nsabye imbabazi ntakamba ko ibyabaye ari ubwa mbere n’ubwa nyuma byari bibaye. Aho ndi meze neza, ibyo nemererwa n’amategeko ndabihabwa kandi niteguye ko ningaruka nzaba urugero rwiza.”
DC Clement yasoje ibaruwa ye amenyesha abakunzi be ko abakumbuye, ati “Aho ndi ndatekanye, ndarinzwe kandi ndabakumbuye.”
Ni ibaruwa yanditse nyuma y’uko atawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, aho akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko kugeza ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana.



![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



