Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritagifitiye icyizere Prof. Muhindo Mughanda wari uyoboye Kaminuza ya Goma (UNIGOM), rihita rimuvanaho ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’iyo kaminuza.
Icyo cyemezo cyatangajwe mu ibaruwa yo ku wa 28 Gicurasi 2026 yashyizweho umukono na Prof. Freddy Kaniki, usanzwe ari umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23. Iyo baruwa ivuga ko Prof. Mughanda yahagaritswe kubera ibyo iri huriro ryise kutubahiriza inshingano ze ndetse no kutita ku bibazo byagaragajwe mu igenzura ry’imikorere ya kaminuza.
AFC/M23 yavuze ko uyu wari umuyobozi wa UNIGOM yari amaze igihe kinini adakandagira ku kazi, ndetse ngo yanirengagije ubutumire butandukanye bwo kwisobanura ku micungire n’imiyoborere bya kaminuza.
Nk’uko bikubiye muri iyo nyandiko, Prof. Mughanda yahise avanwa ku nshingano ze guhera ku munsi yamenyesherejweho icyo cyemezo.
Mu minsi yashize, amakuru atandukanye yavugaga ko uyu mwarimu atakigaragara mu bikorwa bya buri munsi bya Kaminuza ya Goma, ibintu byatumye havuka ibihuha byinshi mu banyeshuri no mu bakozi b’iyo kaminuza.
Hari kandi amakuru yavugaga ko ibura rye ryaba rifitanye isano n’umutekano muke ukomeje kuvugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.
Prof. Mughanda yari umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini bayobora UNIGOM, ndetse azwiho kugira uruhare mu kuzamura ibikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi muri iyo kaminuza. Mu mwaka ushize wa 2025, yanahawe ishimwe kubera umusanzu we mu guteza imbere amashuri makuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza ubu, nta tangazo rirava ku ruhande rwa Prof. Mughanda cyangwa ubuyobozi bwa UNIGOM risobanura uko bwakiriye iki cyemezo.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



