• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 13 yiyahuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 17, 2025
in Amakuru
473 25
0
Nyamasheke: Umwana w’imyaka 13 yiyahuye
690
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’imyaka 13 wigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza ku Ishuri Ribanza rya Cyangabo riherereye mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe yapfuye yimanitse bikekwa ko yihahuye atinya inkoni za se. 

Uwo mwana yasanzwe amanitse muri supaneti yapfuye, bigakekwa ko yaba yatinye ko se aza kumukubita kuko yari yarwanye n’undi mwana ku ishuri, akarenzaho no kuba yamaze ijoro ryose bamushaka bamubuze yahunze yatinye ingaruka z’ibyo yari yakoze. 

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Umwe mu baturanyi b’umuryango avukamo, bavuze ko uwo mwana yarwanye na mugenzi we ubwo barimo basubiramo amasomo batsinzwe, ariko mwarimu amutegetse gusaba imbabazi mugenzi we kuko ari we wari wamwiyenjejeho arabyanga. 

Uwo mwana wiyambuye ubuzima yatashye nimugoroba akeka ko hagati ya mwarimu cyangwa umwe mu bo bigana hari uwaba yabibwiye se akaza kumukubita. 

Yageze mu rugo, abonye bwije, se agiye gutaha arasohoka aragenda.

Ati: “Se yatashye atabizi kuko nta wari wabimubwiye mu bo uwo mwana yakekaga, gusa abajije abavandimwe be impamvu atamubona bamubwira ko yaje ariko yagiye batazi aho ari. Umwana baramushatse baramubura, bukeye bakomeza kumushakisha bakomeza kumubura, bajya mu mirimo yabo basanzwe bakora muri santere y’ubucuruzi ya Karengera.”

Uyu mwana wari umuhererezi mu bana 5 b’uru rugo, yatekereje ko ababyeyi be batari mu rugo arataha, ahasanga bakuru be babiri na mushiki we bari bahasigaye.

Bakuru be bagiye koza ingurube mu gishanga na mushiki we agiye gutashya inkwi, bamusiga mu rugo wenyine. 

Yabonye bagiye, afata supaneti arayishwanyuza igice kimwe akijyana mu kazu bashyiragamo ubwatsi bw’amatungo n’inkwi, arakingura arimanika.

Uwo muturage watanze amakuru yagize ati: “Mushiki we yaratashye asanga inka yabira, akinguye ako kazu ngo akuremo ubwatsi ayihe kanga gukinguka, akomeje gusunika karakinguka yinjiye ahita abona ukuboko k’uwo musaza we anagana mu mugozi ni ko gusohoka avuza induru.”

Basaza be baraje bahamagara ababyeyi, abaturage n’ubuyobozi bw’Akagari ka Karengera ndetse n’Inzego z’umutekano baratabara ariko basanga uwo mwana yamaze gushiramo umwuka. 

Abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakimara gukora iperereza ry’ibanze, umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora ngo hakorwe isuzuma ricukumbuye. 

Abaturanyi b’uyu muryango wabuze umwana bavuga ko baguye mu kantu ko kubona umwana w’iriya myaka yiyambura ubuzima. 

Undi muturanyi w’uyu muryango na we  ati: “Icyatubereye urujijo ni uko muri uyu muryango atari ubwa mbere ibyo kugerageza kwiyahura bibaye.”

Bivugwa ko sekuru w’uyu mwana wiyahuye ndetse na se, bagerageje kwiyahura inshuro zirenze imwe ariko bararokoka. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kirimbi, Ntawukinabishaka Jean de Dieu, avuga ko bishoboka ko se w’uriya mwana yamuhanaga yihanukiriye, bikamutera ihungabana ritagaragaraga ariko rihari. 

Ati: “Turasaba ababyeyi kutajya baha abana babo ibihano biganisha ku ihohotera kuko kwiyahura k’uriya mwana nubwo iperereza rizaduha ukuri, bishobora kuba bishingiye ku ihohoterwa yakorerwaga na se ryatumye amutinya bigeze hariya.”

Yanasabye abantu bose kudakinisha kwiyambura ubuzima kuko ari yo mpano isumba izindi umuntu agira. 

Previous Post

Kayonza: Umusaza w’imyaka 70 arakekwaho gusambanya umwuzukuru we agahita atoroka

Next Post

Kamonyi: Umusore yagiye gukiza abantu barwanaga bahita bamutera icyuma mu mutima arapfa

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Kamonyi: Umusore yagiye gukiza abantu barwanaga bahita bamutera icyuma mu mutima arapfa

Kamonyi: Umusore yagiye gukiza abantu barwanaga bahita bamutera icyuma mu mutima arapfa

Please login to join discussion

Recommended

U Bufaransa: Umunyarwanda arakekwaho kwica umugore we

U Bufaransa: Umunyarwanda arakekwaho kwica umugore we

October 28, 2025
Gicumbi: Umusore yategewe kanyanga iramuhitana

Gicumbi: Umusore yategewe kanyanga iramuhitana

June 3, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In