Umusore wo mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi yishwe n’inzoga izwi nka kanyanga nyuma yo gutegerwa amafaranga ibihumbi 30Frw ngo anywe amacupa atanu yayo.
Ibi byabaye ku wa 1 Kamena 2026, aho uyu musore yagiye gusangira inzoga na bagenzi be, gusa batangira kumwizeza amafaranga ibizwi nko gutega mu gihe yamaze kunywa amacupa atanu ya kanyanga, birangira apfuye.
Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV, bavuze ko uyu musore yasanze bagenzi be ahasanzwe hacururizwa inzoga, bamuha inteko ko naramuka amaze amacupa atanu y’inzoga ari buhabwe amafaranga ibihumbi 30Frw.
Umwe mu baturage yagize ati “ Akimara kunywa izo nzoga yatangiye kumererwa nabi, bahita bamujyana ku bitaro bya Mukarange, mu gihe rero bari bagitegereje imbangukiragutabara, ni bwo yahise apfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Rusizana Joseph, yavuze ko iyi nkuru y’urupfu rw’uyu musore bayimenye ariko batahamya neza ko ari yo yamwishe.
Ati “Ni byo koko twabimenye ariko ntitwahita duhamya neza ko ari yo yamwishe, ari na yo mpamvu turi gukora iperereza dufatanyije n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane ukuri niba koko arizo zamuhitanye.”
Abaturage bo muri uyu Murenge bahamya ko ibyo uyu musore yakoze bidakwiye bityo ko na bagenzi be bakwiye kumufatiraho urugero ngo bitazasubira, kuko yari akiri muto.
Nyakwigendera yari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Mukarange, nyuma y’uko yari amaze igihe gito arangije amashuri yisumbuye.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



