Umugore w’imyaka 39, Rose Mnisi, yafatanywe ishashi yuzuye ingobyi (placenta) z’ababyeyi ari kuzigurisha mu ntara ya Mpumalanga muri Afurika y’Epfo.
Polisi yo muri iyo ntara yavuze ko yamufatiye mu gace ka Lydenburg ari kugerageza kujya mu gace ka Nelspruit, ngo abe ari ho agurishiriza izo ngobyi.
Iti “Tumaze kumufata twamusanganye ibyo bice by’umubiri, ni bwo yatubwiye ko ari umukozi ukora amasuku kwa muganga aho abanyeyi babyarira.”
Polisi yavuze ko umubare w’ingobyi yari afite utaramenyekana gusa zajyanywe mu kigo cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga ngo zikorweho iperereza.
Si ibyo gusa ikirego cy’uyu mugore cyahise kijyanwa mu nkiko, aho ashinjwa gucuruza ibice by’imibiri y’abantu mu buryo butemewe.
Icyo abari kugura izi ngobyi bari kuzimaza ntikiramenyekana gusa muri iki gihugu hari abizera ko kurya ingobyi byongera amashereka.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



