Kuri uyu wa 4 Mata 2026, Clapton Kibonge Yakoze ubukwe n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky bari bamaze imyaka umunani babana ndetse banafitanye abana batatu.
Imihango y’ubukwe bwa Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky babyaranye abana batatu, yatangiriye mu gusaba no gukwa byabereye ahitwa i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Mata 2026.
Nyuma y’uyu muhango bagiye gusezeranira imbere y’Imana mu rusengero rwitwa Gasinga Miracle Center i Rwempasha.
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo ab’ibyamamare yaba abakinnyi ba sinema, abahanzi ba muzika, abakoresha imbuga nkoranyambaga, abanyamakuru n’abandi benshi.
Nubwo ubukwe bwa Clapton Kibonge bwabereye kure, bwitabiriwe n’abantu benshi b’inshuti ze biganjemo ab’amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda.
Clapton Kibonge wasezeranye mu mategeko mu 2018 yakunze kuvuga ko yahisemo gusezerana imbere y’amategeko agahita abana n’umugore we kuko nta bushobozi yari afite bwo gukora indi mihango.
Nyuma y’igihe gito aba bibarutse imfura yabo mu gihe mu 2022 ari bwo bibarutse ubuheta bwabo mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu.
Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina akaba azwi cyane muri Seburikoko, Umuturanyi ye bwite ndetse na Mugisha na Rusine na yo ye.


















