• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Uyu munsi ni umunsi w’abatagira abakunzi! Menya byinshi ku munsi wahariwe abaseribateri (Single’s Day) wizihizwa tariki 11/11 buri mwaka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 11, 2025
in UTUNTU N'UTUNDI
522 22
0
Uyu munsi ni umunsi w’abatagira abakunzi! Menya byinshi ku munsi wahariwe abaseribateri (Single’s Day) wizihizwa tariki 11/11 buri mwaka
753
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Tariki 11/11 ni umunsi wahariwe abaseribateri bose ku isi aho wizihizwa buri mwaka mu bihugu bitandukanye. Uyu munsi uzwi nk’uw’abantu batagira abakunzi cyangwa abatarahitamo, ni umunsi urangwamo udushya turimo ikubitwa hasi ry’ibiciro ku isoko. Twaguteguriye byinshi wamenya kuri uyu munsi.

Bisanzwe bizwi cyane ko abakundana ari bo bafite umunsi ngarukamwaka wo kubizihiza nyamara n’abatagira abakunzi abenshi bita abaseribateri nabo ntabwo basigaye inyuma dore ko tariki 11/11 buri mwaka ari umunsi wabahariwe. Uyu munsi utamenyerewe cyane mu bihugu byo ku mugabane wa Afrika usanga mu bihugu byo muri Asia n’uburayi ari umunsi ukomeye cyane bizihiza by’umwihariko mu gihugu cy’u Bushinwa uyu munsi aba ari ikiruhuko ku bantu bose. Uyu munsi mu ndimi z’amahanga bawita Single’s Day cyangwa Anti-Valentine’s Day.

You might also like

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inyamaswa ziramutse zikoresha amafaranga nk’abantu, inkende zajya zigura indaya

Akamaro k’inyanya mbisi mu mubiri w’umuntu

HEALTH PAPAR | SIMPLE VEGETABLES THAT CAN HELP TO REDUCE BELLY FAT

Ese umunsi w’abaseribateri waje gute?

Umunsi wo kwizihiza abaseribateri watangiriye mu gihugu cy’u Bushinwa mu 1993 utangiriye muri kaminuza yitwa Nanjing University aho abanyeshuri baho bakoze ubushakashatsi babona itariki ya 11/11 ntabwo isanzwe kuko ifitemo umubare wa 1 inshuro 4 kuko mu Bushinwa umubare rimwe usobanura ikintu cyangwa umuntu umwe bityo babona iyi tariki ifite umubare wa 1 inshuro 4 ukwiye kuba uw’abantu batagira abakunzi cyangwa se abantu babayeho bonyine nk’uko rimwe (1) igaragaza ikintu kimwe.

Ibi bakaba barabyemeje nyuma y’uko itsinda ry’abasore b’abaseriibateri ryitwaga Mingcaowuzhu ryabaga muri kaminuza ya Nanjing University ryicaye hamwe rikajya inama y’umunsi bahitamo wo kuzajya bizihiza abaseribateri nk’uko abakundana bizihiza umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin, maze bahuriza ku itariki 11/11. Ibi byavuye muri iyi kaminuza bikwira hirya no hino mu Bushinwa kugeza mu 1995 ubwo uyu munsi wagirwaga ikiruhuko kuri bose.

Umunsi wahariwe abaseribateri (Single’s Day) wizihizwa mu bihe bihugu?

Single’s Day n’ubwo yamamaye cyane ku isi ntabwo ari ko ibihugu byose byizihiza uyu munsi ahubwo usanga ku mugabane wa Asia, Uburayi na Amerika ari ho habonekamo ibihugu byinshi byizihiza uyu munsi. Muri rusange ibihugu byizihiza uyu munsi ni ibihugu 7 birimo: China, Indonesia, Leta Zunze Ubumwe za America, UK, Belgique, Sweden hamwe na Norvege.

Umunsi w’abaseribateri wizihizwa ute?

Uyu munsi ubwawo ni agashya, kuba warahariwe abaseribateri gusa n’uburyo wizihizwamo, biratangaje. Mu gihe umunsi w’abakundana bawizihiza bahana impano z’urukundo cyangwa basohokana ahantu heza abandi bambika impeta abakunzi babo, umunsi w’abaseribateri bo usanga bitandukanye cyane kuko iyo wabaye ibiciro byose ku isoko usanga byakubiswe hasi bikagabanuka kugira ngo abasiribatere bahahe ku bwinshi bishimishe muri ubwo buryo na cyane ko nta bakunzi bafite baba bari buze kwishimana nabo.

Mu Bushinwa, Amerika, Indonesia hamwe n’Ubwongereza, uyu munsi bawizihiza bashyira igorora abantu mu bijyanye n’ibiciro by’ibintu ku isoko aho usanga amafaranga menshi yaguraga ibintu yakatuweho kuri iyi tariki mu rwego rwo kwizihiza abaseribateri. Kuri uyu munsi kandi by’umwihariko imbuga zikorerwaho ubucuruzi ‘Online’ zirimo Alibaba, Taobao, Lazada byashyiriyeho poromosiyo abakiriya aho nabo bakatura ibiciro by’ibicuruzwa bigurwa cyane.

Kuri iyi tariki kandi usanga utubari twinshi two mu Bushinwa no mu bindi bihugu byizihiza uyu munsi byorohereje abaseribateri aho babaha ibyo kunywa ku buntu kugeza uyu munsi urangiye. Gusa n’ubwo ibyo kunywa biba ari ubuntu ku baseribateri, biragoye kugira ngo batandukanye umuseribateri n’undi ubeshya ko ariwe agamije kunywa inzoga z’ubuntu ariyo mpamvu bashyizeho ikarita iranga umuseribateri ku buryo iyo ageze ku kabari cyangwa mu maduka ya Super Market ayerekana maze agahabwa ibintu by’ubuntu.

Previous Post

Ngororero: Umubyeyi yabyariye muri ‘Coaster’ itwara abagenzi

Next Post

Misiri: Abanya-Espagne batatu bafunzwe bazira kwifotoreza kuri Pyramide bambaye ubusa buri buri

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inyamaswa ziramutse zikoresha amafaranga nk’abantu, inkende zajya zigura indaya
Amakuru

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inyamaswa ziramutse zikoresha amafaranga nk’abantu, inkende zajya zigura indaya

by OMEGA BOY
June 2, 2026
Akamaro k’inyanya mbisi mu mubiri w’umuntu
UTUNTU N'UTUNDI

Akamaro k’inyanya mbisi mu mubiri w’umuntu

by OMEGA BOY
February 28, 2026
HEALTH PAPAR | SIMPLE VEGETABLES THAT CAN HELP TO REDUCE BELLY FAT
UTUNTU N'UTUNDI

HEALTH PAPAR | SIMPLE VEGETABLES THAT CAN HELP TO REDUCE BELLY FAT

by OMEGA BOY
February 22, 2026
Dore ubusobanuro n’imiterere y’abantu bitwa izina ‘Pamela’
UTUNTU N'UTUNDI

Dore ubusobanuro n’imiterere y’abantu bitwa izina ‘Pamela’

by OMEGA BOY
October 14, 2025
Ngibi ibimenyetso byakwereka umusore ko umukobwa amukunda urukundo rw’ukuri rutazira uburyarya
UTUNTU N'UTUNDI

Ngibi ibimenyetso byakwereka umusore ko umukobwa amukunda urukundo rw’ukuri rutazira uburyarya

by OMEGA BOY
September 25, 2025
Next Post
Misiri: Abanya-Espagne batatu bafunzwe bazira kwifotoreza kuri Pyramide bambaye ubusa buri buri

Misiri: Abanya-Espagne batatu bafunzwe bazira kwifotoreza kuri Pyramide bambaye ubusa buri buri

Please login to join discussion

Recommended

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rireba abantu bari bukoreshe umuhanda 40 – Onatracom uyu munsi tariki 4 Nzeri 2025

Gare ya Nyanza ya Kicukiro izimurwa: Uko imihanda izakoreshwa mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

September 11, 2025
Ruhango: Ibisambo bibiri byagiye kwiba ihene kimwe kihasiga ubuzima

Ruhango: Umugore yahengereye umugabo we asinziriye amukata igitsina

June 5, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In