Mu 2005, Keith Chen na Laurie Santos, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yale bashakaga kumenya uko byagenda inyamaswa ziramutse zikoresha amafaranga nk’abantu.
Ubwo bushakashatsi, bwarangiye, bamenye ko inyamaswa zishobora kugura indaya, zikaba abajura, kandi zikiga kwizigama, kimwe n’abantu! Ibyavumbuwe muri ubu bushakashatsi, byatumye abantu benshi bacika ururondogoro kandi birabatangaza cyane.
Keith Chen na Laurie Santos bafashe inkende zo mu bwoko bwa ‘capuchin’ zizwiho kugira ubumenyi buhambaye, bazishyira ahantu heza hameze nka pariki nto ariko ntibahashyira ibyo kurya.
Bazanye utu ‘disk’ dushashagirana tumeze nk’ibiceri maze buri nkende bayiha agafuka gato karimo utu ‘disk’ 12.
Nyuma bazanye imbuto z’imizabibu hamwe n’imigati ikoze mu nkeri. Bazihaga imizabibu ari uko zitanze aka ‘disk’ kamwe ariko ku mugati bakazisaba ‘disk’ ebyiri. Bamaze amezi babigenza batyo ariko nyuma bahitamo guhindura uburyo bakoreshaga.
Bagabanyije ingano y’ibyo kurya bahaga inkende, bituma na zo zitangira kuzajya zigura imizabibu kuruta uko zigura imigati kuko ari yo yari ihendutse, binyuze mu gutanga za ‘disk’.
Zize ko habaho ibiciro bito n’ibinini. Zize gutanga ‘disk’ aho zagombaga guhabwa ibiryo byinshi aho kuziha bike bihenze.
Nanone zatangiye kuzajya zibana ‘disk’ ku buryo imwe yacungaga indi isinziriye ikayiyiba.
Inkende imwe yakoze agashya yiba ‘disk’ nyinshi maze ijya kuzihisha. Izindi nkende zarabyutse zibura ‘disk’ zazo zirasara ziteza akavuyo ku buryo abashakashatsi bazanye ibyo kurya n’izindi ‘disk’ kugira ngo zituze.
Banafashe akuma k’urusimbi bagashyira aho inkende zabaga bazereka ko nizishyiramo ‘disk’ zimeze nk’amafaranga zigira amahirwe yo gutsindira nyinshi. Mu minsi mike, inkende nyinshi zari zimaze kubatwa n’urusimbi.
Nanone nyuma yaho babonye inkende y’ingabo n’iyingore ziri kuryamana maze zimaze kubikora ingabo iha ingore aka ‘disk’ na yo iragenda iragatanga kugira ngo ibone ibyo kurya. Ibyo hari ahandi hantu ubizi ra?
Iyi ntabwo ari yo nshuro yonyine inyamaswa zagaragaje imico abantu bakwita uburaya.
Ubushakashatsi bwiswe “Payment for Sex in a Macaque Mating Market” bwo mu wa 2008, bwerekanye ko inkende za ‘macaques’ z’ingabo na zo ziha ibyo kurya inkende z’ingore kugira ngo zemere ko ziryamana.
Inguge z’ingabo na zo ziha inyama iz’ingore kugira ngo ziryamane kandi iyo inyama ari nke ingore zihitamo kuryamana n’ingabo zifite inyama nyinshi kurusha izindi.
Uretse inkende, inyamaswa zo mu butayu bw’urubura zitwa penguins zikunze kuba mu matsinda, na zo zagaragaye ziryamana n’izindi zitari izo mu matsinda yazo kugira ngo zizihe utubuye twiza two kubaka ibyari.
Ubwo bushakashatsi bwose, bwagaragaje ko inyamaswa zifite imico myinshi imeze nk’iyabantu kuruta uko tubitekereza.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



