• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Kamonyi: Abantu 27 bagumuraga abaturage bakwirakwiza inyigisho z’ubuyoboye zishishikariza abantu kutitabira gahunda za Leta zirimo nko gufata indangamuntu batawe muri yombi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 25, 2025
in Amakuru
486 26
0
Kamonyi: Umusore yagiye gukiza abantu barwanaga bahita bamutera icyuma mu mutima arapfa
708
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 27 bo mu Karere ka Kamonyi, barimo abagore 18 n’abagabo icyenda, batawe muri yombi bakekwaho gukwirakwiza inyigisho z’ubuyoboye zishishikariza abantu kutitabira gahunda za Leta zirimo nko gufata indangamuntu, Mituweli n’izindi.

Abafashwe ni abo mu tugari dutandukanye tw’Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, guhera ku wa 21 kugeza ku wa 24 Ugushyingo 2025, aho bakurikiranweho kwigomeka no kugumura abandi baturage.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Amakuru aturuka mu bice batuyemo avuga ko abafashwe bose ari abantu batubahiriza gahunda za Leta bitwaje imyemerere, ariko bakaba batagira idini rizwi mu rwego rw’amategeko, ariko bagahuriza ku kuba ngo barahoze mu idini ry’abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ariko nyuma bakitandukanya nabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, avuga ko aba baturage batawe muri yombi kuko bagendaga bashuka abaturage bababwira ko gufata indangamuntu ari ibya satani, gufata mituweli atari byo, ko kwivuza bidakenewe n’ubundi buyobe.

Ati “Ubu bagendaga bavuga ko indangamuntu koranabunga ari ibya shitani, bakagenda babibwira abaturage, kandi ibyo Polisi ntabwo yabyihanganira kuko ni ibintu biciriritse. Ubu bose bafashwe, bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Rukoma, kugira ngo bakomeze kwigishwa ko ibyo barimo atari byo, ko kwigisha abantu kwanga gahunda za Leta ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

CIP Kamanzi, yakomeje asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru aho babonye abigisha ibinyoma nk’ibi, ndetse no kutumvira abantu nk’aba bafite imyumvire idahwitse, ahubwo bagahora bari maso no gukomeza kwima amatwi abantu nk’abo.

Ibikorwa nk’ibi byaherukwaga no kuvugwa mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gatare, aho abaturage bari baranze kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ababikora akenshi usanga bahonyora uburenganzira bw’abana babyara, kuko usanga batabajyana mu ishuri, ntibabavuze, ntibabandikishe, cyangwa bo babakingize. Hari n’abo usanga batarya ibiryo bifite intungamubiri kuko haba harimo nk’abatarya inyama, amagi, cyangwa ngo banywe amata; ibi bigatuma abo babyara bagwingira.

Previous Post

Ntibisanzwe: Umukecuru w’umunya-Thailand yatunguye abantu azuka habura iminota micye ngo atwikwe

Next Post

Australie: Umusenateri yahagaritswe mu Nteko ishingamategeko kubera kwambara umwambaro wa Islam izwi nka burka

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Please login to join discussion

Recommended

Muyango yavuze ku nkuru zimushinja kuryamana na DJ Brianne, ahishura ko afata Kimenyi babyaranye nk’incuti

Muyango yavuze ku nkuru zimushinja kuryamana na DJ Brianne, ahishura ko afata Kimenyi babyaranye nk’incuti

October 3, 2025
Itangazo riturutse muri BNR rireba buri muntu wese ku Noti zizaba zitagifite agaciro mu mezi 12 ari imbere

Itangazo riturutse muri BNR rireba buri muntu wese ku Noti zizaba zitagifite agaciro mu mezi 12 ari imbere

March 24, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In