• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Ntibisanzwe: Umukecuru w’umunya-Thailand yatunguye abantu azuka habura iminota micye ngo atwikwe

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 25, 2025
in Amakuru
514 22
0
Ntibisanzwe: Umukecuru w’umunya-Thailand yatunguye abantu azuka habura iminota micye ngo atwikwe
742
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru w’imyaka 65 wo muri Thailand yatunguye abo mu muryango we bari bari mu gahinda bagiye kumushyingura, ubwo yakangukaga agakomanga ku isanduku yari arimo habura akanya gato ngo ajyanwe mu irimbi atwikwe.

Chonthirot w’imyaka 65, byari byatangajwe ko yapfiriye mu rugo rwe i Phitsanulok mu majyaruguru ya Thailand mu rukerera rwo ku wa 23 Ugushyingo 2025.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Mu kwizera ko yashizemo umwuka, umuryango we wamushyize mu isanduku y’umweru, bahita batangira urugendo rw’amasaha ane rureshya na kilometero 360 berekeza ku rusengero ruherereye mu nkengero za Bangkok rukorerwamo umuhango wo gutwika no gushyingura ku buntu ku bakene.

Ariko uwo mukecuru watekerezwaga ko yapfuye, byavuzwe ko yazutse ari mu isanduku ubwo imodoka yari igeze ku rusengero, bitungura abavandimwe be ubwo yatangiraga gukomanga ku giti cy’isanduku.

Amashusho agaragaza Chonthirot, asa n’uwanegekaye cyane, ava mu isanduku yihungura udukoko twari twamuzuyeho, mu gihe umuryango we wari uhagaze iruhande watangaye utabyumva.

Mongkol, musaza wa Chonthirot w’imyaka 57, yavuze ko mushiki we yari amaze imyaka ibiri ari mu buriri, kandi ko basanze yapfuye ahagana saa munani z’ijoro ku isaha yo muri ako gace.

Yongeyeho ko yari yanashyize umukono ku mpapuro zo kwemeza urupfu rwe, akaziha umusenyeri w’Umu-Buddhiste wari ugiye kuyobora umuhango wo kumutwika.

Mongkol yagize ati “Naratangaye, ndumirwa ariko ndanishima cyane kubona mushiki wanjye akiri muzima. Nari ngiye kugwa hasi kubera gutungurwa. Ni igitangaza kubona yongera guhagaruka.”

Thammanoon, umukozi w’urusengero ufite imyaka 27, yavuze ko yari agiye kwimurira isanduku mu cyumba cyagombaga kuberamo umuhango mugufi mbere yo kumutwika, ubwo yumvaga gukomanga n’ijwi rituje ryasaga n’irisaba gutabarwa rituruka imbere mu isanduku.

Abaganga bahamije ko ategeze ashiramo umwuka, ahubwo ko igipimo cy’isukari yo mu mubiriwe cyagabanyutse cyane, ibyo umuryango we witiranyije n’uko yapfuye, kandi nyuma ntibigeze bamukorera ibizamini bihamya ko koko yapfuye.

Previous Post

Umwarimu ushinjwa gusambanya abana yabanje kubarira ibiraha yakatiwe gufungwa imyaka 10

Next Post

Kamonyi: Abantu 27 bagumuraga abaturage bakwirakwiza inyigisho z’ubuyoboye zishishikariza abantu kutitabira gahunda za Leta zirimo nko gufata indangamuntu batawe muri yombi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Kamonyi: Umusore yagiye gukiza abantu barwanaga bahita bamutera icyuma mu mutima arapfa

Kamonyi: Abantu 27 bagumuraga abaturage bakwirakwiza inyigisho z’ubuyoboye zishishikariza abantu kutitabira gahunda za Leta zirimo nko gufata indangamuntu batawe muri yombi

Please login to join discussion

Recommended

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ikibazo gikomeye mu Nama y’Umushyikirano, Kagame asaba ko gikemurwa

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ikibazo gikomeye mu Nama y’Umushyikirano, Kagame asaba ko gikemurwa

February 6, 2026
Nyanza: Umugabo w’imyaka 66 afunganywe n’umuhungu we bakekwaho gusambanya abana bakoreshaga

Nyanza: Umugabo w’imyaka 66 afunganywe n’umuhungu we bakekwaho gusambanya abana bakoreshaga

August 27, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In