Polisi y’u Rwanda yaburiye abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali bakagendera mu bisate bishya mu muhanda birangwa na “BUS ONLY”, ivuga ko byagenewe bisi, ibinyabiziga bitwara abantu barenze umunani n’ibinyabiziga ndakumirwa gusa, ko abatabyuhiriza bikururira ibihano.
Kuva tariki ya 2 Ukuboza 2025, mu muhanda uva kuri gare yo mu mujyi ahzwi nka ‘downtown’, ukamanuka Peyaje -Rwandex -Sonatube – Remera watangiye kubahirizwamo gahunda yo guharira igisate kimwe bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu rwego rwo kugira ngo zidatinda mu nzira.
Ni gahunda itarubahirizwa na bose dore ko mu mihanda hari ubwo usanga, imodoka nto cyangwa moto ziri mu gisate cyanditsemo “BUS ONLY”.
Ubutumwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yashyize kuri X ku wa 3 Ukuboza 2025, yibukije abakoresha umuhanda bose ko ibisate bishya mu muhanda birangwa na “BUS ONLY”, ari ibyagenewe bisi, ibinyabiziga bitwara abantu barenze umunani n’ibinyabiziga ndakumirwa gusa.
Ati “Nta modoka nto, nta moto, nta n’igare byemerewe kunyuramo. Kutabyubahiriza ni ukwikururira ibihano.”
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko yiyemeje gukemura ikibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Leta yashyizeho sosiyete nshya yitwa Ecofleet Solutions kugira ngo iyobore kandi ihuze imikorere y’uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali.
Uburyo bwatangiye buteganya ko imodoka izajya imara iminota itarenze 10 muri gare, ihagita ihagurukana abagenzi ifite idategeje ko buzura ndetse ku cyapa na bwo imodoka ntihamare iminota irenze itatu mu rwego rwo kwihutisha abagenzi.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



