• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

U Rwanda na RDC basinyanye amasezerano y’amahoro

OMEGA BOY by OMEGA BOY
December 5, 2025
in Amakuru
424 4
0
U Rwanda na RDC basinyanye amasezerano y’amahoro
593
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yari amaze igihe kinini aganirwaho, yashyizweho umukono mu muhango wabereye i Washington D.C imbere y’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitandukanye.

Kuri uyu wa 04 Ukuboza 2025 Saa 20:55 z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo Trump yabwiye abakuru b’ibihugu bombi, ati “noneho twashyira umukono ku masezerano” nyuma y’ibiganiro n’imbwirwaruhame zagarutse ku rugendo rwo gukemura amakimbirane no kwiyemeza kuzashyira mu bikorwa ibiyakubiyemo.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Mbere y’isinywa ry’amasezerano, Trump yakiriye muri Oval Office mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bagirana ibiganiro byamaze iminota mike bigaruka ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC agomba gusinyirwa i Washington D.C. Ni ibiganiro byatangiye ahagana ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali. Nyuma ya Kagame, Tshisekedi ni bwo yakiriwe.

Muri icyo gihe, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko amasezerano agizwe n’ibyiciro bitatu, harimo: Amahame shingiro ajyanye n’amasezerano y’amahoro; amasezerano y’amahoro n’amahame y’ubufatanye bw’akarere mu bukungu n’ukwihuza.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro na Trump bari kumwe, birangiye buri umwe, ukwe, yerekeza aho amasezerano yasinyiwe muri US Institute of Peace, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika giharanira amahoro. Ku wa Gatatu ni bwo cyahinduriwe izina cyitirirwa Donald J Trump mu guha agaciro uruhare rwe mu guhagarika intambara zimaze iminsi ku Isi.

Trump yayivuzeho byinshi, avuga ko kuba ari ho amasezerano yasinyiwe, bifite ikindi gisobanuro. Ati “Turi kumwe hano, ku nshuro ya mbere muri iyi nyubako. Inyubako nziza nshya. Sinshaka kubabwira ikiguzi cyayo kuko ni menshi, ntabwo hano bubaka ibya make.”

Uyu muhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo uwa Angola, João Lourenço; William Ruto wa Kenya; Evariste Ndayishimiye w’u Burundi; Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf; Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria. Hari kandi na Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo.

Trump yavuze ko ari umunsi udasanzwe kuri Afurika no ku bihugu by’u Rwanda na RDC. Yashimangiye ko yagiranye ibiganiro byiza n’abakuru b’ibihugu byombi. Ati ” Ni umunsi mwiza kuri Afurika, ni umunsi mwiza ku Isi yose muri rusange no kuri ibi bihugu byombi.”

“Uyu munsi twiyemeje guhagarika ibinyacumi by’imyaka y’ubugizi bwa nabi no kumena amaraso, no gutangira umwaka mushya w’ituze n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yakomeje ashimira Perezida Kagame na Tshisekedi ku bw’ubushake bwabo mu kugira ngo aya masezerano agerweho.

Ati “Ndashaka gushimira aba bayobozi babiri b’abanyamurava, mu by’ukuri ni abanyamurava, ni abantu badasanzwe, Perezida Tshisekedi wa RDC na Perezida Kagame w’u Rwanda, ni abantu beza.”

Mu ijambo rye, yageze aho atebya, avuga ko yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byombi, uw’u Rwanda na RDC, ko ari abantu bakundana, nubwo ngo abantu benshi bashobora kugorwa no kubyemera.

Perezida Kagame ni we wahawe ijambo akurikiye Trump. Yatangiye ashimira abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango, avuga ko bigaragaza uru rugendo rwashyigikiwe n’abantu batandukanye kugira ngo rube rugeze none.

Ati “By’umwihariko, ndashimira Perezida Donald Trump. Nta muntu wasabye Trump gufata izi nshingano. Akarere kacu ntikari mu tuvugwaho cyane ariko ubwo yabonaga amahirwe yo gutanga umusanzu ku mahoro, yahise ayafata. Aya makimbirane amaze imyaka 30, twabonye ubuhuza butagira ingano, ariko nta na bumwe bwabashije gukemura ibi bibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko Trump yazanye uburyo bushya kandi butanga umusaruro bwatumye haterwa intambwe, kandi ko atigeze afata uruhande, ahubwo “yatuyoboye mu rugendo rugana ahazaza aho kureba ahashize”.

Perezida Kagame yavuze ko umuhate wa Trump wanajyanye n’ubushake bw’itsinda rye ririmo Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga hamwe n’Intumwa yihariye ya Trump muri Afurika, Massad Boulos.

Ati “Umusaruro wavuyemo ni uko dufite inzira iharuye neza kurusha izindi twagize. Aya masezerano atanga byose bikenewe mu gukemura aya makimbirane rimwe na rizima.”

Yavuze ko mu gihe ibintu bitagenda nk’uko byagenwe, “inshingano nta bwo zizaba ziri kuri Perezida Trump ahubwo kuri twe”, asaba ibihugu bya Afurika gukorana kugira ngo aya mahoro agere kuri bose.

Yijeje ko u Rwanda rutazigera runengwa kutubahiriza aya masezerano; ati “U Rwanda, ndabizi, ntabwo ruzagaragaza intege nke. Ibyo ndabibizeza. Inshingano yacu, yahoze kandi ni uko igihugu cyacu kigira amahoro n’ituze nyuma yo kunyura mu byago bikomeye.”

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, we yavuze ko uyu munsi utanga icyizere ku baturage bo mu Karere k’Iburasirazuba. Yashimye abagize uruhare muri aya masezerano, asaba Imana gukomeza kuyobora abantu bose bazagira uruhare mu kuyashyira mu bikorwa. Ati “Ni yo mpamvu mbasabye mwese gutanga umusanzu wanyu mu gushyira mu bikorwa aya masezerano”.

Perezida William Ruto wa Kenya yavuze ko “tuzakora ibishoboka byose kugira ngo aya masezerano agerweho”, anasaba Trump kugira uruhare mu gukemura amakimbirane akomeje muri Sudani.

Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango harimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Previous Post

Polisi yaburiye abagendera mu bisate byahariwe bisi mu muhanda

Next Post

Nyabihu: RIB iri gukurikirana Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange akekwaho kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

Please login to join discussion

Recommended

Rusizi:Umunyeshuri yakubise umwarimu ahita atoroka

Rusizi:Umunyeshuri yakubise umwarimu ahita atoroka

April 24, 2026
Gasabo: Umugore yafatanywe ishoka agiye kwica umugabo we

Gasabo: Umugore yafatanywe ishoka agiye kwica umugabo we

October 27, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In