Ku wa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Augustin Giheke ruherereye mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, havuzwe inkuru y’umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye wakubise umwarimu wigisha mu mashuri abanza witwa Mbarushimana Martin.
Ibi byabaye ahagana saa munani z’amanywa, nyuma y’uko uwo munyeshuri yari aje atinze ku ishuri. Amakuru aturuka mu banyeshuri bari aho avuga ko umwarimu yamuhaye igihano cyo gutwara inkwi kubera gutinda nk’uko bisanzwe bikorwa ku banyeshuri bakoze amakosa, ariko uwo munyeshuri , umunyeshuri acumga mwarimu amukubita ingumi ku jisho, mwarimu ahita akomereka ava amaraso.
Umwe mu banyeshuri babibonye yavuze ko byabaye nyuma yo kuva kurya, aho uwo munyeshuri yatinze, maze agahanwa, ariko akihorera akubita uwo mwarimu.
Umuyobozi w’icyo kigo, Muhayimpundu Marcelline, yemeje iby’aya makuru, asobanura ko igihano cyari cyatanzwe gisanzwe gikoreshwa ku banyeshuri bakoze amakosa, cyane ko uwo mwana yari yanatorotse ikigo mbere y’aho.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, yavuze ko aya makuru yayamenye, ariko ko atarayabonera ibisobanuro birambuye. Yongeyeho ko uwo munyeshuri yahise atoroka, kandi ko ubuyobozi bw’ishuri bufatanyije n’inzego z’umutekano burimo kumushakisha.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



