Ilunga Longin wamamaye nka Tukowote muri sinema y’u Rwanda, yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga, icyakora ahamya ko atahita atangaza amazina ye.
Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026 nibwo Tukowote yasangije abamukurikira amafoto yambika impeta iyi nkumi, nyuma y’uko bemeranyije kuzabana akaramata.
Tukowote yabereye ibamba abanyamakyru batandukanye bifuzaga kumenya amazina y’umukobwa bitegura kurushinga, icyakora yemeza ko ubukwe buri vuba.
Ati “Mu kiganiro nabahaye sinababwiye ko uyu mwaka mfite ubukwe, mube mushyira hafi amakote rero. Iby’amazina byo sinabibabwira nta nubwo nshaka kumuvugaho cyane.”
Tukowote agiye gukora ubukwe, nyuma y’uko yiteguraga kubukora mu 2021 bikarangira butabaye cyane ko uwo bari kurushinga baje gutandukana.
Abajijwe icyo bapfuye, yavuze ko byatewe n’uko uwo bari bagiye kubana yari asanzwe aba mu Birwa bya Seychelles.
Ati “Byapfuye kuko hari ibintu nagombaga kujya gukorera muri Seychelles birangira byanze. Ntabwo nari kwimukirayo nta kintu nzakorayo kandi ntabwo yari kuza i Kigali. Byaranze rero ndabireka mpitamo gushaka undi.”
Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 y’amavuko, kugeza uyu munsi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe muri uyu mwuga. Amaze imyaka 17 akina filime ndetse kugeza uyu munsi akaba amaze gukina izigera kuri 161.


















